Advertising

Afurika y’Epfo: Batoye Perezida

15/06/2024 14:42

Cyril Ramaphosa yongeye gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo.Ibi byakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya nyuma yo kutumvikana hagati ya ANC n’abatuvuga rumwe nayo.

Guverinoma nshya uhuriza hamwe Perezida Cyril Ramaphosa wo mu ishyaka rya ANC [ African National Congress ] n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu ijambo yavuze nyuma y’intsinzi yagaragaje ko “Abatoye bose bashakaga Umuyobozi ukora ndetse agakorera hamwe n’abandi ku bw’ineza y’Igihugu”.

Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zicaye nazo zemeza intsinzi ye nyuma yo gutorwa.Ishyaka rya ANC nyuma y’imyaka 30 nibwo ryari ribuze umubare Munini mu Nteko Ishinga Amategeko kuko ryari rifite 40% naho Ishya DA [ Democratic Alliance ] rikagira 22.

Perezida Ramaphosa yagiye ku mwanya wa Perezida asimbuye Jacob Zuma nawe wari mu Ishyaka rya ANC.Kugeza ubu Perezida Ramaphosa agomba gushyiraho abandi bayobozi bagomba kuba barimo n’abo mu Ishyaka rya DA bari bahanganye.

ANC ntabwo yakundaga kubura amajwi ku kigero cya 50% kuva mu 1994 iri shyaka ryashingwa , Nelson Mandela ari Umuyobozi waryo akaba na Perezida wa Afurika y’Epfo.Ubukaka bwaryo bwagiye bugenda butakara, bitewe no kubura akazi , ubukene n’ibyaha bitandukanye by’abatuye Igihugu.

Perezida Ramaphosa yagize ati:”Mbere twahoze hano,twari hano mu 1994, ubwo twari dukeneye Ubumwe bw’Igihugu cyacu to kwiyunga none uyu munsi nanone turi hano”.

Amashyaka abiri ANC na DA ni amwe muyamaze igihe muri iki gihugu kuva ubwo Nelson Mandela yarwaniraga ko ivangura ryacika.

Previous Story

Perezida wa Burkina Faso yakoze igikorwa cy’ubutwari

Next Story

#AMATORA24: Bruce Melodie na Bwiza bakoranye indirimbo irata ibigwi bya Perezida Kagame

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop