Abunganira Sean Combs uzwi ku izina rya Puff Diddy batangaje ko yinubira ibiryo ategurirwa muri gereza cyane ko yitegura urubanza.
Ibi byatangajwe n’umunyamategeko Marc Agnifilo ubwo bari bari ku rukiko rukuru I Manhattan.
Hagati aho raporo yakozwe n’ikinyamakuru Daily Mail igaragaza ko uyu munyamategeko Anthony Ricco yitabaje amagambo yavuzwe na Martin Luther King Jr.
Umwunganizi wa P.Diddy ndetse yatangaje ati:”Uko urushaho gushyira umuntu hasi, niko arushaho gukomera”.
Ku isaha ya 6:00 a.m Combs uzwi nka Diddy nibwo agezwaho amafunguro akubiyemo: ibinyampeke, imbuto, ndetse na keke akabifata nk’igunguro rya mugitondo (break fast).
Saa 11:00 bamugezaho ifunguro rya saa sita rikubiyemo Hamburgers, amafi, ndetse n’inyama z’inka zateguwe neza (beef tacos) bijyanye n’amagi ndetse na biscuit (ibisuguti).
Combs ahabwa ifunguro rya ni mugoroba I saa 4:00 p.m rikubiyemo inkoko yihitiyemo, pasta, ndetse n’inyama zinka zokeye. Bamungenera amafunguro atuma umutima ukora neza nka: Lentils, tofu, ndetse n’ibishyimbo byateguwe neza.
Nk’uko ikinyamakuru Breitbart cyabitangaje, ku wa kane Combs ingwate yatanze kugira ngo akurikirwanwe ari kumwe n’umuryango yanzwe n’umucamanza w’Urukiko rwa New York. Urubanze rwe rukaba rutegrejwe kuya 5 Gicurasi.
Combs uzwi nka P.Diddy ari muri gereza kuva kuya 16 Nzeri nyuma y’ibyaha ari gukurikiranywaho birenga 120 bikubiyemo, ihohotera rishingiye ku igitsina, gushimuta, ruswa, kubangamira ubutabera ndetse n’ibindi byinshi.
Ibi byaha byose Combs aregwa yarabihakanye akaba ategerejwe imbere y’urukiko, mu gihe impande zitandukanye zagiye zishyikirizwa Inkiko mbonezamubano nk’urwa Buzbee Law Film hamwe n’itsinda ry’amategeko rya AVA.