Iyo umugore cyangwa umukobwa ashakako umwegera akora uko ashoboye akakwiyegereza cyane ndetse agashaka uko mwaba hamwe.Mu bimenyetso byinshi agaragaza hazamo cyane ku guhamgara bya hato na hato nk’uko tugiye kubirebera hamwe.Mu bindi bimenyetso kandi byibanda ku bintu bsanzwe ariko bifite icyo bisobanuye kuri we.
Ikintu cya mbere uyu mugore azashyira imbere ni ukukwitegereza adakuraho amaso.Uyu mugore azakora uko ashoboye amaso akugumeho buri mwanya ku buryo nawe uzageraho ugatekereza impamvu yabyo.Uyu mugore azajya akureba narangiza yisetse cyangwa ase n’urea kuruhande yigirisha isoni cyane.Kiba ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko umwegera.
Icya kabiri, uyu mugore cyangwa umukobwa yishyira mu mwanya w’ahantu uramubona mu buryo bworoshye ku buryo guhuza nawe amaso biraba uwo mwanya bitagusabye guhindukira.Ibi kandi bizajya bimusaba guhagarara cyangwa ku kwegera cyane mu mbaga y’abari mu cyumba murimo ashaka impamvu zo kwegera cyangwa kugucaho akajya hirya yawe.
Icya gatatu, Uyu mukobwa azashaka utuntu twa hato na hato azifuza ko wajya umukorera , urugero zajya agusaba wenda nko kumufungira umusatsi, kumufungira igifungo cy’inyuma cyangwa ahandi adahita agera.
Umugore wifuje ko muba muri kumwe, iteka azaba ari kumwe nawe cyangwa ashake impamvu ituma umubona mukegerana.Muri icyo cyumba murimo uzisanga ari wowe arikujya abaza utuntu twose.Urugero; Hariya bageze uri kuhumva ? Ese ubwo uzamenya gute ko biriya bavuze byabaye ? n’ibindi.
Uyu mugore akoresha umubiri we cyane agaragaza ko agukeneye ariko mu ibanga ku buryo uramutse utarasomye iyi nkuru byaba bigoye ko umenya icyo akeneye.
Isoko: Timesofindia