Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’aba bakobwa ikomeje kuvugisha benshi kubera uburyo bavuze ko abagabo benshi babanga ndetse ko bahura n’imbogamizi kubera uko bateye.
Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye n’umunyamakuru Lynn Ngugi, nibwo Agnes na Charity bavuze byinshi ku buzima bwabo ndetse bavuga ko abagabo benshi babanga kubera ingano yabo.
Agnes ufite ibiro 240 yavuze ko nawe ubwe nta kizere yigirira kubera ingano ye nawe ubwe ngo imutera ikibazo. Yavuzeko kubera umubyibuho ukabije afite ndetse n’ibiro byinshi byangije ubuzima bwe burundu aho abasore bose bamwanga ngo batamukunda.
Ndetse n’uyu charity nawe ubwo ni munini cyane kuko afite ibiro 130, nawe ahamya ko ahura nimbogamizi kubera ibiro byinshi. Bakomeje bavuga ko iyo bari kugenda ku muhanda abantu benshi baba babaseka.
Iyo bigeze mu rukundo ngo bavuga ko nta musore n’umwe ubikoza, kuko ngo ingano yabo itabemerera gukundwa. Icyakora bavuga ko no kubona imyenda ibakwiye ari ikibazo kuri bo kuko ngo ingano yabo kubona imyenda bisaba kudodesha cyangwa bakajya mu isoko mu bambere kugira ngo nabone imyenda ibakwiye.
Bavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo nagabanye ibiro, ndetse ko ngo bashaka abasore babakunda bityo nabo bakumva umunyenga wurukundo abandi babarushije.
Source: muranganewspaper.com