advertising

Advertising

Jacob Zuma yavuzwe mu nyandiko nshya zashyizwe ahagaragara kuri Dosiye ya Epstein

by February 2, 2026
1 month ago

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, izina rye ryagaragaye mu nyandiko nshya zasohowe na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (DOJ), mu cyiciro gishya cy’inyandiko   za Epstein Files.

DOJ yashyize ahagaragara inyandiko zisaga miliyoni eshatu z’inyongera, hakurikijwe itegeko rya  Epstein Files Transparency Act, ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump mu gushyingo kw’umwaka washize.

Ubutsegetsi bwa Trump bwari bwarategetse Minisiteri y’Ubutabera gushyira ahagaragara dosiye zijyanye n’iperereza ryakorewe Jeffrey Epstein, uwari umuherwe mu by’imari wanahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu kandi  wari n’inshuti ya Perezida Trump mu myaka yi 1990 yaje gupfira muri gereza bivugwa ko yiyahuye. Ibi byakozwe mu kubahiriza itegeko rigamije gukorera mu mucyo ryatowe na Kongre  ya Leta Zunze Ubumwe Za America mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize.

Mu ruhererekane rwa Imeli zabonetse muri izo nyandiko nyinshi, harimo izivuga ku ifunguro ryateguwe ku wa 5 Werurwe 2010 muri hoteli yitwa hotel Ritz i Londres, mu gihe Jacob Zuma yari mu ruzinduko rwa Leta mu Bwongereza.

Umuryango washinzwe na President Zuma, Jacob Zuma Foundation wamaganye amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ku byavuzwe muri izo nyandiko, uyu muryango wavuze ko ari  inkuru zishingiye ku gukeka, uvuga ko wo ubona iki kibazo nk’icyashyizweho akadomo.

Imeli imwe yo ku wa 4 Werurwe 2010, yanditswe n’uwitwa Mark Lloyd, itumira umuntu witwa Vera ku ifunguro rito ryari ryateguriwe uwari Perezida Jacob Zuma, aho Lloyd asaba ko uwo mutumirwa yakwitabira kugira ngo yongere ubwiza n’icyubahiro by’icyo gikorwa.

Indi Imeli ikurikira igaragaza igisubizo cy’umuntu wavuze ko yishimiye cyane kwakira ubutumire, akanivuga nk’umunyamideli w’Umurusiya wari umaze imyaka ibiri atuye i Londres.

Hari kandi Imeli bivugwa ko yanditswe na Jeffrey Epstein ku wa 5 Werurwe 2010, yohererezwa umudipolomate w’Umwongereza Peter Mandelson, igaragaza ko Mark Lloyd yari ateganyije kwakira Zuma bukeye bwaho muri hoteli  Ritz, kandi ko yari yanatumiye undi muntu ariko we izina rye rikaba ryarakuweho, wavuzwe nk’uwari mwiza cyane.

Imeli yo ku wa 6 Werurwe, yandikiwe Epstein na Mark Lloyd umunsi umwe nyuma y’iryo funguro ryavuzwe, isobanura Jacob Zuma nk’umuntu w’igitangaza kandi w’indashyikirwa kurusha uko byari byitezwe. wagaragaje icyubahiro, kandi utarigeze agaragaza imyifatire itandukanye yakunze kumuvugwaho mu binyamakuru yo kumuharabika.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Author

Ads

ad

Previous Story

Kendrick Lamar yaciye agahigo ka Jay-Z muri Grammys Awards

Next Story

Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open

Latest from Hanze

Go toTop