advertising

Advertising

Carlos Alcaraz yanditse amateka atsinda Novak Djokovic mu irushanwa rya Australian Open

by February 2, 2026
2 weeks ago

Carlos Alcaraz yakoze amateka akomeye muri Tennis y’Isi, nyuma yo gutsinda Novak Djokovic mu mukino wa nyuma  wa Australian Open ahita anaba umukinnyi wa mbere ku Isi muri Tennis kugeza ubu.

Uyu Munya-Espagne w’imyaka 22 yatsinze Djokovic wari uri gushaka kwandika amateka mashya yo kwegukana igikombe cya 25 cya Grand Slam, amutsinda amaseti 2-6, 6-2, 6-3, 7-5, bityo ahita anashimangira kuba ari we   nimero ya mbere ku isi muri tenis mu bagabo.

Nubwo Alcaraz yatakaje iseti ya mbere imbere ya Djokovic washakaga gukuraho agahigo ka Margaret Court akandika amateka yo kuba umukinnyi wa tenis wegukanye ibikombe byinshi kurusha abandi bose, uyu musore ntiyacitse intege. Yongeye kwishakamo imbaraga n’amayeri  maze ahindura umukino burundu byanamufashije kugera ku ntsinzi.

Byashobokaga cyane kuri Djokovic gutsinda Alcaraz, nyuma y’uko yari amaze guhangana bikomeye mu mukino wa kimwe cya kabiri   atsinda Jannik Sinner, nimero ya kabiri ku isi, mu mukino wamaze amaseti atanu ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

mu gihe Alcaraz na Sinner bakomeje kwigaragaza nk’ibihangange bishya muri tennis, amahirwe ya Djokovic yo kwegukana igikombe cya 25 cya Grand Slam agenda agabanuka. Uyu Munya serbia w’imyaka 38 nta gikombe cya Grand Slam arongera kwegukana nyuma ya US Open yo muri 2023.

Kuri iyi ntsinzi, Alcaraz yahise aba umukinnyi muto     kurusha abandi bose mu bagabo ugeze ku byo bita career Grand Slam, ni ukuvuga kwegukana ibikombe bine bikomeye bya tenis. Ibi birimo Australian Open, Roland-Garros (French Open), Wimbledon na US Open. Yinjiye mu itsinda rito rigizwe n’abagabo batanu gusa bageze kuri iyo ntera.

Yabigezeho akiri muto cyane ku myaka ye 22 ugereranyije n’abandi batatu bakomeye cyane babigezeho nabo bakiri bato harimo  Rafael Nadal wari ufite imyaka 24, Roger Federer afite 27, naho Djokovic yari afite 29 ubwo yabigeragaho.

Si ibyo gusa, kuko Alcaraz yanabaye umukinnyi w’umugabo muto kurusha abandi bose kuva mu 1968 ubwo hatangiraga icyitwa Open-era wegukanye ibikombe birindwi bya Grand Slam, arenga agahigo kari gafitwe na Björn Borg.

Nyuma y’umukino, Alcaraz yashimiye cyane ikipe ye, yari imaze iminsi ishyirwa ku gitutu nyuma yo gutandukana n’umutoza we bari bamaranye kirekire Juan Carlos Ferrero mu byumweru bitandatu bishize. Yanashimiye Djokovic ndetse na Rafael Nadal afata nk’ikitegererezo muri tennis, wari waje kumushyigikira ari mu bafana.

Yagize ati: “Ntekereza ko Djokovic akwiriye amashyi menshi. Bavuga cyane ku byo ndi kugeraho, ariko ni wowe wabanje kubikora kandi byaranyigishije cyane.”

Yakomeje agira ati: “Ikipe yanjye iri hano, nta n’umwe uzi uko nakoze cyane kugira ngo mbone iki gikombe. Muri pre-season nagize amarangamutima menshi, ariko twakomeje gukora akazi kacu neza tutitaye ku byavugwaga.”

Nubwo Djokovic atakiri ku gasongero ka tennis nka mbere, yakomeje kuba umukinnyi ukomeye cyane kuko,  Ni inshuro ya 10 yari amaze kwegukana Australian Open, kandi mbere y’uyu munsi ntiyari yarigeze atakaza umukino wa nyuma i Melbourne.

Djokovic nyuma yo gutsindwa, yashimiye Alcaraz agira ati: “ndagushimiye cyane Carlos. Wakinnye irushanwa ridasanzwe, ibyo uri gukora  ni amateka, ni ibigwi. Ndakwifuriza amahirwe masa mu mwuga wawe. Uri muto cyane, ufite igihe kinini imbere yawe… nkange.”

Yongeraho ko azi neza ko bazakomeza guhurira muyandi marushanwa atandukanye. Yagize ati: “Nzi neza ko tuzakomeza guhura mu myaka iri imbere… cyangwa se ntibibe!”

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Author

Ads

ad

Previous Story

Jacob Zuma yavuzwe mu nyandiko nshya zashyizwe ahagaragara kuri Dosiye ya Epstein

Next Story

Umuvugizi wa RDF agaragaza indangagaciro y’ubutwari yaharaniye kubohora igihugu

Latest from Imikino

Go toTop