advertising

Advertising

Kendrick Lamar yaciye agahigo ka Jay-Z muri Grammys Awards

by February 2, 2026
2 weeks ago

Umuhanzi ukomeye ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America Kendrick Lamar yakoze amateka adasanzwe  mu bihembo bya Grammy Awards 2026, aba  umu rapper wegukanye ibihembo byinshi kurusha undi wese mu mateka. Kendrick Lamar yaraye ageze   ku bihembo 27 ndetse yahise anaca kuri  Jay-Z wari ufite 25.

Uyu muhanzi w’imyaka 38 yegukanye igihembo cya Album nziza mu njyana ya Rap abikesheje album ye GNX, mu ntangiriro z’ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri iki  Cyumweru gishyira kuri uyu wambere .

Ibi Ibirori bya Grammy byabereye muri Crypto.com Arena i Los Angeles kandi byari byitabiriwe naba star bakomeye barimo lady gaga, taylor swift, justin bbieber, tyler, davido n’abandi benshi.

Muri ibi birori kandi, nyuma yo kwegukana igihembo  cya album nziza mu njyana ya Rap, Kendrick Lamar   yanegukanye igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka abikesheje indirimbo “Luther” yakoranye na SZA.

Mu ijambo yavuze ubwo yakiraga igihembo, Lamar yagize ati: “Sinjya mbasha kwivuga cyane, ariko ibyo numva mbigaragaza binyuze mu muziki. Ni icyubahiro gikomeye kuba ndi hano.”

Yashimye kandi abahanzi bari bahatanye na we, barimo Tyler, Clipse, Pusha T na Malice, avuga ko hip-hop izahora ihari kandi ikomeza guhagararirwa neza n’umuco wayo.

Ati: “Ndabashimira mwese, icyubahiro ni icy’Imana. Ndabakunda.”

Muri uyu mwaka, Kendrick Lamar ni we wayoboye abandi mu bahataniraga ibihembo,   akurikirwa na Lady Gaga ndetse n’abatunganya indirimbo Cirkut na Jack Antonoff  hanyuma  Bad Bunny, Leon Thomas na Sabrina Carpenter nabo bakaza nyuma.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson – Umunsi.com

Author

Ads

ad

Previous Story

Donald Trump yarakaye cyane nyuma y’ibyamuvuzweho muri Grammy Award

Next Story

Jacob Zuma yavuzwe mu nyandiko nshya zashyizwe ahagaragara kuri Dosiye ya Epstein

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop