Advertising

Amafunguro 5 ya mbere mu kurwanya kanseri y’ibere

11/18/24 5:1 AM

Kanseri y’ibere ni imwe muri kanseri za mbere zibasira igitsina gore cyane (nubwo n’abagabo bajya bayirwara), bivugwa ko umugore 1 muri 120 baba bafite ibyago byo kurwara iyi kanseri.

Kimwe mu bintu bishobora kugufasha guhangana na kanseri y’ibere, harimo ibyo urya. Ni ngombwa kwirinda ibiryo birimo uburozi cg byangiza umubiri.

Hano twaguteguriye amafunguro yagufasha guhangana na kanseri y’ibere.

1. Imboga zizwi nka cruciferous
Zimwe mu ngero za cruciferous vegetables
Ubushakashatsi bwagaragaje ko imboga zo mu bwoko bwa cruciferous/légumes crucifères zikungahaye cyane ku ntungamubiri ‘phytonutrients’ zirinda ikura n’ikwirakwizwa ry’uturemangingo twa kanseri.

Ikindi kandi izi mboga zifasha kuringaniza umusemburo wa estrogen, ubusanzwe uba mwinshi ku barwaye kanseri y’ibere.

Zimwe mu ngero z’izi mboga twavuga kale, broccoli, chou-fleur n’amashu

2. Ibinure byiza (good fat)
Umubyibuho ukabije ushobora kuba kimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri, kandi ibyo kurya birimo ibivuta byinshi (fatty foods) biri mu byongera umubyibuho ukabije.

Niba ushaka kurya ibinure byiza; twakugira inama yo gufata ibinure bituzuye ‘unsaturated fats’ zimwe mu ngero: Avoka, sesame, amavuta ya Elayo amafi, macadamia, almonds, ubunyobwa flaxseeds,ibihwagari ndetse n’utubuto twa walnuts.

3. Amafi
Nubwo amafi abarirwa mu binure byiza, ariko reka tuyavugeho by’umwihariko.
Amafi abonekamo ibinure bizwi nka omega-3, bifasha cyane kugabanya ububyimbirwe mu mubiri.

Ububyimbirwe buhoraho (chronic inflammation) mu mubiri bushobora kuba isoko yo kwibasirwa na kanseri y’ibere.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko gufata iyi omega-3 fatty acids bigabanya cyane ibyago byo kwibasirwa n’iyi kanseri.

4. Inyanya
Inyanya zikungahaye cyane kuri lycopene, iki kinyabutabire gikomeye cyane mu gusukura umubiri gisohoramo uburozi (antioxidants). Iki kinyabutabire ni nacyo gituma ubona inyanya zitukura, kirinda cyane ko uturemangingo twa kanseri twabasha gukura.

5. Ibijumba
Ibijumba cyane iby’umuhondo imbere, bikungahaye cyane kuri carotenoids, zizwi nka beta-carotene.
Ikinyamakuru Journal of National Cancer Institute, cyagaragaje ubushakashatsi ko abagore bafite urugero ruri hejuru rwa beta carotene mu maraso, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n’iyi kanseri, ugereranyije n’abatayifite ihagije.

Ibi nibyo muri macye byagufasha kurwanya kanseri y’ibere.
Bimwe mu byo ugomba kwirinda harimo; ibyongerwamo amasukari menshi, inzoga, inyama zitukura, ibyo kurya byahinduwe (processed foods).

Source:https://www.healthline.com/nutrition/breast-cancer-foods

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

The Rock yakomoje kubagabo bagira amarangamutima

Next Story

Ibimenyetso 5 byo kwipfundika kw’amaraso utagomba kwirengagiza

Latest from Ubuzima

Go toTop