Advertising

Imwe mumyumvire idakwiye abantu bagira ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

10/30/24 7:1 AM

Uyu munsi wa none ubuzima bwo mu mutwe bukomeje kujya ahabi bitewe naho Isi iri kugana cyangwa se ibyo twita iterambere ,hari impamvu nyinshi zishobora gutuma ubuzima bwawe bwo mu mutwe bugira ikibazo cyangwa bwangirika :Ikoranabuhanga harimo gukoresha telephone,Mudasobwa …. ni bindi tubona ari byiza ariko bitwicira ubuzima, ibibazo byabaye byinshi ,amakimbirine ,Siteresi n’ibindi biri mu bihatse ibindi mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe.

Nubwo hari abahanga mubyo kuvura indwara zo mu mutwe ndetse n’ibindi bibazo bishamikiyeho abantu bagiye bafite amakuru adahagije ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe aribyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru yacu tuvuga kuri imwe mu myumvire abantu benshi bakunze kugira ku bijyanye no k’ubuzima bwo mu mutwe.

Tariki 10 Ukwakira nibwo Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe. Gusa kuri iyi iki kibazo abantu benshi bafiteho urujijo ndetse bahawe amakuru atari ukuri.

1.Ibibazo byo mu mutwe ntabwo ari ibyarusange: Mu mwaka wa 2001 WHO yatangaje ko nibura umuntu 1 muri 4 aba afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo hari abantu bumva ko uburwayi bwo mu mutwe bufata abantu bamwe gusa yenda byaba biturutse k’uruhererekane ry’utunyangingo ( genetic inheritance) ibi bihabanye nukuri kuko uburwayi bwo mu mutwe bwaterwa n’izindi mpamvu zitari uruhererekane ry’utunyangingo.

2.Ubwoba bukabije burica: Abantu benshi bakunze kuremeza ibibazo byabo ntibabashe ku byoroshya ngo babyakire bakumva basa n’abafite ubwoba ibi bishobora gutuma umutima utangira gutera cyane ku kigero kiri hejuru 100 dore ko ibipimo nyabyo by’umutima bigomba kuba biri hagati 100_60 mu munota umwe iyo umutima ukomeje gutera cyane bishobora ku guteza ibibazo bikomeye harimo n’urupfu.

3.Abantu bafite ibibazo byo mu mutwe ntibashobora gukora: Hari abantu bagira imyumvire yo kumva ko umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe ntakintu yakora ibi bihanye nukuri cyane kubera ko bitewe n’ubwoko bw’ikibazo muri 2014 muri US ubushakashatsi bwagaragaje ko umusaruro watangwaga n’abakozi mu kazi wagabanutse bitewe no kwiyongera kwibibazo byo mu mutwe,kubera ko ibintu byose bihera mu mutwe mu gihe mu mutwe utameze neza byumvikane ko n’akazi utagakora neza.

4.Ibibazo byo mu mutwe ni ikimenyetso cy’intege nke: Oya ibi sibyo kubera ko kuba waba ufite ibibazo byo mu mutwe ntibisobanuye ko uri umunyantege nke ahubwo hari igihe ibibazo bishobora kurenga umuntu bikamuhungabanya .

5.Abantu badafite inshuti nibo bakenera ubuvuzi bwo mu mutwe: Inshuti zishobora ku kubera umuti ndetse n’urukingo mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kubera ko aka jambo keza karuta akanini nkuko ari imvugo ikunda kuvugwa n’abaganga b’indwara zo mu mutwe , ibibazo byo mu mutwe bishobora kuvurwa no kuganizwa umuntu agatuza.

6.Kuba imbata y’ ikintu n’ukunanirwa kwigenzura no kwiyobora muri wowe: Abahanga bavuga ko kuba umuntu yaba imbata y’ikintu runaka ntibivuze ko ari umunyantege nke cyangwa atabasha kuyobora imyitwarire yiwe ahubwo hari igihe biterwa no kubura uburyo nyabwo yakoresha ngo areke icyo kintu.

7.Kurya mu kavuyo byangizwa igitsina gore bonyine: Igitsina gore nibo bazwiho kurya mu kavuto cyangwa bakarangwa no kurya ibiryo babivanguye bishakira utuntu tworoheje ugasanga rimwe na rimwe ntabwo bareba indyo yuzuye ahubwo bareba ibibashimishije ibi rero bishobora kubagiraho ingaruka mbi gusa nubwo hari abantu bumva ko ibi byangiza igitsina gore bonyine burya n’igitsina gabo byabagiraho ingaruka mu gihe baba batariye indyo yuzuye,ibi akenshi bituruka kumyumvire idahwitse y’abantu bamwe n’abamwe.

8.Abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bakunze guhohoterwa: Hari abantu bumva ko umuntu ufite uburwayi cyangwa se ibindi bibazo byo mu mutwe aba adafite gutekereza neza bigatuma hari abashobora kumuhohotera bitwaje yuko ntabwenge afite gusa ibi bifatwa nk’icyaha ku buryo uwabikoze akurikiranwa n’amategeko.

Ibibazo byo mu mutwe ni rusange gusa inkuru nziza nuko hari ubuvuzi bwihariye bwo kwita ku bantu bafite ibi bibazo. Twese hamwe dukwiye guhagurukira hamwe tukarwanya imyumvire itariyo abantu bagira ku bijyanye n’indwara ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Zuchu yongeye gusaba Diamond Platnumz ikintu gikomeye

Next Story

Ubushakashatsi: Ibyiza byo kunywa umutobe wa seleri

Latest from Ubuzima

Ubwiru bwihishe mu guseka

Uretse kuba guseka byatuma ukurura abakumva, bikagaragaza ubwiza bwawe ndetse bikanerekana agaciro uhaye uwagusekeje, burya guseka bifite ibyiza byinshi yaba kuri sosiyeti tubamo no
Go toTop