Advertising

Zuchu yongeye gusaba Diamond Platnumz ikintu gikomeye

10/30/24 7:1 AM

Ubwo bari ku rubyiniro, Zuchu na Diamond Platnumz bongeye gukina ‘Scene’ z’urukundo Zuchu asaba Boss we kutazamutera inda mbere yo gukora ubukwe abimusabira imbere y’abana babo.

Ibi bimaze kumenyerwa nk’urwenya cyangwa iturufu y’aba bombi mu gihe bari imbere y’abantu dore ko ntakibikurikira uretse igenda neza ry’igitaramo baba barimo, byavuzwe ubwo bari mu Wasafi Festival , ibitaramo bitegurwa na Wasafi Media ya Diamond Platnumz muri Tanzania.

Ubwo barimo baririmba Diamond Platnumz yabajije Zuchu igiye bazabyarira umwana , undi nawe amusubiriza mu ndirimbo agira ati:” Ese urankunda ? Urankeneye ?  Tuzashyingiranwa ryari ngo nkubyarire ? Simba ntugire ikibazo , uri uwanjye , urukundo rwanjye rwose nararuguhaye , kuko igitutu kindiho bambaza igihe nzabyarira kandi ni wowe byaranana nawe”.

Diamond Platnumz na Zuchu n’inkuru yabo y’urukundo ishingiye ku kazi baba barimo ko gushimisha abantu ntabwo yari iheruka kumvikana kuko nta gitaramo cyangwa ikiganiro cya Zari Hassan gitambuka kuri Netflix bari baherutse kujyamo.

N’ubwo Diamond yabajije gutya, ubusanzwe Zuchu afatwa nk’umukobwa ukunda by’ukuri Diamond Platnumz ariko undi akamwirengagiza akabyitirira akazi gusa na cyane ko Zuchu yagiye agaragaza amarangamutima y’umukobwa ufuha cyane kuri Diamond.

Zuchu ni umuhanzi wasinye muri Wasafi Records, agejejwemo na nyina wari inshuti magara ya Diamond Platnumz , akamusaba kumufashiriza umwana (Zuchu). Muri izi nkuru z’urukundo rw’impimbamo rw’aba bombi, nyina wa Zuchu nagiye asaba Diamond gutanga inka cyangwa abandi bakazamutwara umukobwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kanye Omari West uzwi nka Kanye West yaguze inzu ya Miliyari 47 Frw

Next Story

Imwe mumyumvire idakwiye abantu bagira ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop