Sereli (celery) ni rumwe mu mboga zigomba kuribwa zidatetswe kuko kuziteka byangiza intungamubiri ziba zirimo. Kuba zifatwa ari mbisi bivuze ko no gukoramo umutobe wazo ari ingenzi kandi by’umwihariko ufasha abantu b’ingeri zose abagabo n’abagore ndetse burya kuzifata nk’umutobe bifite akarusho.
Ibintu byinjiye mu mubiri ari amazi byoroha kugogorwa kandi intungamubiri zirimo zikoreshwa zose kuko ntibitinda mu gifu ngo hagire ibyangirikiramo. burya wa mugani, igifu ntigisya amazi. Hano twaguteguriye akamaro ko kunywa umutobe wa seleri ndetse turasoza tukwereka ibyo kwitondera. Akamaro ko kunywa umutobe wa seleri ku buzima
1. Kubyimbura: Ubusanzwe umubiri wacu iyo ubyimbiwe byaba byizanye cyangwa se hari impanuka ibaye biba byerekana ko umubiri uri kwirwanaho ariko iyo bitinze nabyo ubwabyo bihinduka indwara. Muri seleri harimo ibirwanya uburozi mu mubiri bituma irwanya kwa kubyimbirwa no kuribwa nka rubagimpande, imitsi n’izindi ndwara zigendana no kubyimbirwa.
2. Gufasha mu igogorwa:Umutobe wa seleri uzwiho gufasha umubiri kugogora ibyo turiye kubera ko seleri zikungahaye kuri polysaccharides. Ndetse burya seleri zinazwiho kurinda ibisebe byo mu gifu.
3. Gusohora uburozi mu mubiri: Ubu si uburozi buvuye hanze ahubwo ni ubuzanwa n’imikorere y’umubiri aho imyanda igenda yibika ikazabyara uburozi cyane cyane ku bafite ikibazo cy’umwijima, impyiko n’uruhago.
Kunywa uyu mutobe bifasha abafite uburwayi bw’agasabo k’indurwe, impindura n’impyiko kuko ahanini buterwa na bwa burozi.
4. Kwihutisha gutakaza ibiro: Niba wifuza gutakaza ibiro, uyu mutobe ntukabure kuri buri funguro ryawe. Kuko seleri ibamo calories nkeya gusa ikaba ikungahaye ku ntungamubiri na za vitamin bivuze ko kuyikoresha bituma utakaza ibiro ariko umubiri ukomeye.
Ku bo umutobe wa seleri ushobora gusharirira, ushobora kongeramo karoti cg inanasi kugira ngo byongere uburyohe.
5. Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi: Muri seleri dusangamo 3-n-butylphthalide, izwiho kuba irwanya ibinure ku rwego rwo hejuru. Iki kinyabutabire kikaba kiboneka muri seleri gusa. Niyo mpamvu niba uri gufata imwe mu miti irwanya cholesterol (izwi nka statins) biba byiza no gufata umutobe wa seleri.
6. Kurinda umwijima: Uyu mutobe kandi urinda umwijima kuba wagira ibinure byinshi dore ko byazabyara indwara ndetse niba waramaze kurwara iyi ndwara iterwa n’ibinure byinshi mu mwijima kunywa umutobe wa seleri birabafasha cyane.
7. Kongera ubudahangarwa: Kuba seleri zikungahaye kuri Vitamin C bituma umutobe wazo uba mwiza mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bikawurinda indwara zandura.
Biragoye kuba warwara ibicurane unywa uyu mutobe.
8. Ubushake bwo gukora imibonano : Muri seleri dusangamo androsterone, uyu ukaba umusemburo utagira impumuro ariko ubusanzwe urekurwa mu cyuya by’umugabo (niyo cyaba kitaje ngo gitembe) ugatuma umugore agira ubushake bwinshi. Uretse kongera ubushake kandi, ku bagore inafasha kongera amavangingo akaba menshi kandi acyeye.
IKITONDERWA
Uyu mutobe nubwo ari mwiza ariko abagore batwite ntibemerewe kuwukoresha kenshi kuko wahungabanya umwana uri mu nda. Hari inkuru zivuga ko abagabo kurya seleri bihungabanya intanga zabo ariko nta bushakashatsi burabigaragaza.
Seleri mbisi nta na kimwe zihungabanya ku mikorere y’igitsina ahubwo ni umutobe umwe mu mitobe 8 ifasha abagabo kubasha gutera akabariro neza. (Iyo mitobe tuzayivugaho).Mu gutegura uyu mutobe kandi ntukoresha utubabi gusa, ahubwo n’uruti utubabi dufasheho uradukatagura ugashyira mu mashini yabigenewe ugasya washyizemo amazi meza. Uyu mutobe ntutekwa kuko byakangiza vitamin C kandi ifite byinshi ikora bituma uyu mutobe uba ingenzi.
Source:https://www.healthline.com