Isukari ni nziza ku mubiri w’umuntu ariko iyo irengeje urugero, igira ingaruka ku buzima zirimo indwara nka Diyabete iterwa n’ubwiyongere bw’isukari mu maraso.
Umuhanga mu bumenyi bw’imirire w’Umubiligikazi, Céline De Groote, yabisobanuye ati “Kurya isukari nyinshi bigira ingaruka ku ngingo nk’umwijima. Iyo uriye irindi funguro ririmo isukari nyinshi ku mugoroba, isukari iri mu maraso yawe izamuka mu ijoro.”
Céline yasobanuye ko ubusanzwe umwijima uhagoboka iyo isukari yo mu maraso iri kugabanyuka cyane, gusa mu masaha y’ijoro ntukora neza akazi ko kugabanya mu maraso ibyakwangiza umubiri. Iyo bimeze bityo, umusemburo wa Insulin ukorwa n’urwagasha uravuburwa. Ati “Kandi uko uvubura umusemburo mwinshi wa Insulin, ni ko ubika ibinure byinshi.”
Céline yagaragaje bimwe mu bimenyetso umubiri werekana, byatuma umenya ko isukari urya yarenze urugero, atanga n’inama z’ibyo wakora kugira ngo wirinde.
Umunaniro uhoraho
Yasobanuye ko niba wumva wacitse intege nyuma yo gufata ifunguro, kiba ari ikimenyetso cy’uko utarya ibirimo intungamubiri ya ’Protein’ ihagije. Yagize ati “Gabanya gufata isukari, wongere protein na fibre. Biboneka mu nyama z’inkoko, amajyi cyangwa mu binyampeke byose.”
Urukundo rukabije rw’ibiryohera
Céline yagaragaje ko iyo umuntu arya isukari nyinshi, agera aho akumva ari yo gusa ashaka cyangwa se ibintu birimo isukari nyinshi nk’imigati na ’biscuit’. Yasobanuye ko ibi biterwa n’uko igice cyawe cyumva uburyohe kiba cyarabimenyereye, ikaba impamvu ituma wifuza cyane ibintu biryohera cyane, kubera ko wifuza kuryoherwa kurushaho buri gihe.
Ubwiyongere bw’ibiro
Uyu muhanga yibukije ko iyo umwijima wagabanyije isukari nyinshi mu maraso, umubiri usohora umusemburo wa Insulin, kandi ko iyo uyu musemburo ubaye mwinshi, ibinure na byo byiyongera, umubyibuho ukazira aho. Yagaragaje ko ibiribwa bitarimo isukari nyinshi n’imyitozo ngororamubiri ari ingenzi mu kurwanya ubwiyongere bukabije bw’ibiro.
Imbaraga z’umwanya muto
Céline yasobanuye ko iyo umuntu amaze kurya ibintu biryohera nka bombo n’imigati, yumva anezerewe kandi ko agira imbaraga. Iyo isukari yabaye nyinshi, za mbaraga zimara umwanya muto. Ati “Uku kwiyongera kw’imbaraga gukurikirwa byihuse no kuzitakaza. Urababara cyane, ukagira umunaniro mwinshi, ukagorwa no gutuza. Wumva umeneye kongera kurya ibiryohera, wizeye ko umererwa neza.”
Ibiheri byinshi
Yagaragaje ko indwara z’uruhu zirimo ibiheri ari kimwe mu bimenyetso bikurikira kurya isukari nyinshi, asobanura ko isukari iba nk’itwika uruhu. Yagize ati “Kubera ko umwijima wawe uba waremerewe n’isukari nyinshi, umubiri urema ikibatsi. Ibiheri ni ingaruka z’ikibatsi ariko cyo ku rwego rw’uruhu.”
Inyota n’umwuma
Hari ubwo mu ijoro wumva ufite inyota cyangwa umwuma kandi ntibiterwa gusa no gukenera agasembuye nk’uko Céline yabisobanuye, ahubwo n’isukari nyinshi mu mubiri yaba impamvu. Yasobanuye ko bitewe n’uko umusemburo mwinshi wa Insulin uremwa iyo isukari yabaye nyinshi, bituma umubiri urema inkari, umuntu agakenera kwihagarika cyane, na byo bikurikirwa no kugira inyota.
Kubyuka kenshi mu ijoro
Kwiyongera kw’igipimo cy’isukari iri mu mubiri gutuma umwijima urwana urugamba rwo kuyigabanya. Nk’uko Céline yabisobanuye, ushobora kutagira ikibazo mu gusinzira mu gihe ugeze mu buriri ariko ukabyuka kenshi mu ijoro. Uyu muhanga yasobanuye ko mu gihe umubiri wawe uba ukeneye kuruhuka kugira ngo ukore neza, iyo ubitse isukari nyinshi, umuntu ashobora gusinzira amasaha atatu cyangwa ane.
Céline yagaragaje ko muri rusange, umubiri w’umuntu ukenera isukari ipimye amagarama ari hagati ya 20 na 25 ku munsi. Icyakoze, bitewe n’imbaraga umuntu akoresha nk’igihe akora imyitozo ngororamubiri, ashobora gukoresha irenzeho. Nk’urugero, umuntu ukina umukino wo gusiganwa ku magare cyangwa ku maguru, akenera isukari nyinshi kurusha umara amasaha menshi yicaye.
Yasobanuye ko isukari karemano yo mu mafunguro nk’imbuto ari yo nziza ku mubiri w’umuntu, agira abantu inama yo kujya bayikoresha cyane, aho kwibanda ku zitunganyirizwa mu nganda.