Advertising

Olivier Nduhungirehe yasabye Israel Mbonyi gukorera igitaramo muri Stade Amahoro

10/28/24 9:1 AM

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane , Ambassador Olivier Nduhungirehe yasabye Israel Mbonyi gukorera igitaramo muri Stade Amahoro, agaragaza ko Bk Arena itakiri ku bushobozi bwo kwakira abana ba Israel Mbonyi.

Yabitangaje anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze (X), aho akurikirwa n’abarenga Ibihumbi 216.6. Mu magambo ye yanditse ati:” Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose. Barimo abakiristu n’abatari bo ! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza”.

Yongeraho ati:”Icyambu Season 3 (Emoji y’umuriro). 25 /12/2024”. Nyuma y’ubu butumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda , Amba. Nduhungirehe bwasubizaga amashusho ya Israel Mbonyi yamamaza igitaramo cye, benshi bagaragaje ko bashyigikiye iki gitekerezo bagaragaza ko baba buzuye bigatuma hari n’abadashobora kuzajyayo ndetse abandi bamusaba ko yamutera inkunga kubera ko Stade Amahoro ihenze cyane.

Uwitwa Angel yagize ati:”Inama nziza kuva kwa Minister Olivier Nduhungirehe, ariko Bwana Minister Stade Amahoro irahenze cyane, ahubwo nabasaba gutera inkunga Israel Mbonyi ubundi akadutamo (Akaduha) , igitaramo cyiza”.

Uwiyise Truth Weapon yagize ati:”Nanjye Ntyo. Nukuri muri Stade Amahoro twakumva ko ari ukwisanzura yaba anatumye tuyitaha mu Bitaramo”. Yabihuje na Saba Jean de Dieu, wagize ati:”Rwose uku ni ukuri kuzuye”. Maze na Jean de Dieu Rwanda yungamo ati:”Azajye mu Mahoro, Abanyarwanda n’Abanyamahanga bazabone aho bisanzurira”.

Israel Mbonyi uri gutegura igitaramo, ni we muhanzi wa Mbere mu Rwanda ukurikirwa cyane kuri YouTube nyuma yo guca aka gahigo kari gafitwe na Meddy akaba akurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.46 na Miliyoni 274 z’igiteranyo cya Views (Abarebye indirimbo ze zose) kuri YouTube mu gihe Meddy umukurikira amaze gukurikirwa n’abarenga Miliyoni 1.43 na Miliyoni zirenga 287 z’igiteranyo cya Views (abarebye indirimbo ze zose) kuri Channel ye.

Icyambu ni igiterane kugiye kuba ku nshuro yacyo ya Gatatu na cyane ko Israel Mbonyi asanzwe agitegura ku munsi wa Noheli.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Wabwirwa niki ko uri kurya isukari nyinshi bikabije?

Next Story

P. Diddy uherutse gusaba ko urubanza rwe rwabera mumuhezo, urukiko rwamusubije

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop