Advertising

Umugabo wareze abana bagakura nyuma agasanga ari ab’umuzamu we yarize ayo kwarika ! Niwumva ibyo yatangaje urababara

17/10/2024 19:18

Uyu mugabo utifuje ko amazina ye agaragazwa yatangaje ko yaje kumenya ko batatu  mu bana be arera batari abe, ahubwo ari abumuzamu urinda urugo rwe.

Ibi byatangiye ubwo Ise yamubwiraga ko mubana be nta numwe witwara nkawe ndetse nta nuwo bahuje mu mu muryango wabo wose.Ndetse yaje kumwereka ko abana be DNA zabo zisa  kimwe nkiz’umuzamu we.

Ikindi cyabimwemeje nuko mugisekuru cy’umuryango wabo wose batigeze babyara impanga, gusa umugore we bwa mbere babyara imfura zabo zari impanga z’abahungu.

Byageze aho papa we amusaba kuba yakora DNA Test (ibimenyetso bya gihanga bigaragaza ko umuntu mufitanye isano). Yakomeje avuga ko bwa mbere yumvaga bitihutirwa gusa uko yabonaga umuzamu we n’umugore we bagenda bagaragaza ko bafitanye umubano udasanzwe. Yahisemo kubikora.

Uyu mugabo utifuje ko imyirondoo ye igaragazwa yavuze ko hari ubwo umugore yamubwiraga ko umuzamu amufasha ndetse aka mumasa ibirenge. Igihe yakiraga ibisubizo bwa DNA test yaje kumenya koko burya, abana bose yareraga Atari abe ahubwo we yari afite ikibazo cyo kutabyara.

Yumvise bimubabaje cyane ndetse agahinda karamwica, ubwo yajyaaga kugisha inama papa we yamubwiye ko agomba kwitwara nkaho ntacyo yamenye. Yamusabye gukomeza kwita kuri abo bana ndetse akabikora  nk’abe. Yakomeje avuga ko igihe cyose yabonaga umugore yumvaga amwanze. Akibaza ukuntu yatinyukaga kuryamana n’umuzamu atikingiye. Yasoje avuga ko atazi icyo gukora ndetse yumva bimurenze, hari uwamugira inama yataraba amazi atararenga inkombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abaganga batunguwe nyuma y’umugore wapfuye nyuma y’amasaha 17 arazanzamuka agira icyo yisabira umuhungu we Tim

Next Story

“Inka utahaye ubwatsi ntukwiye kuyagaza” Uwase Nadege yatunze agatoki abasore baba muri Geto

Latest from HANZE

Go toTop