Advertising

Nikita Porwal yabaye nyampinga w’U Buhinde

17/10/2024 18:11

Nikita Porwal, icyamamare muri Sinema mu gihugu cy’u Buhinde ni we waraye wambitswe ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu wa 60 mu birori byabereye ahitwa Famous Studios mu Mujyi wa Mumbai.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss India 2024 yagaragiwe n’Igisonga cya mbere Rekha Pandayy wari uhagarariye Union Territories ndetse na Ayushi Dholakia wari uhagarariye Intara ya Gujarat wabaye igisonga cya kabiri.

Nikita Porwal ukomoka muri Madhya Pradesh yambitswe ikamba na Nandini Gupta watorewe kuba Nyampinga w’u Buhinde mu 2023. Uyu mukobwa yakuriye muri Ujjain, umujyi ukundwahaye ku muco ndangamurage w’igihugu cy’u Buhinde.

Yasoreje amashuri yisumbuye ku ishuri rya Carmel Convent Senior Secondary School, hanyuma akomeresha amasomo ye muri Kaminuza ya Maharaja Sayajirao University of Baroda aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’amakinamico.

Ni umukinnyi wa filime w’icyamamare winjiye muri uyu mwuga ku myaka 18 y’amavuko, akaba yarabitangiriye kuri televiziyo. Akunda gukina amakinamico ndetse no kubara inkuru. Yagize uruhare mu mikino, amakinamico na filime zinyuranye zitari ku rwego rw’igihugu gusa ahubwo zageze no ku rwego mpuzamahanga. Uretse ibirebana n’ubuhanzi bw’amafilime n’amakinamico, Nikita akunda cyane inyamanswa ndetse akunze kugira uruhare mu gukangurira abantu kwita ku mibereho myiza yazo.

Akimara kwambikwa ikamba, yiyemeje kurikoresha neza mu bikorwa bishishikariza abantu bose kugira ubugwaneza. Mu buzima, agendera ku ntego yo kubaho ubuzima bufitiye abandi akamaro ku buryo isaha n’isaha yasezera ku isi abantu bose bakumva igihombo cyo kumubura.

Yavuze ko iyi ntsinzi agiye kuyibyaza umusaruro akora ku mishinga ye minini y’amafilime yifuzaga gukora, ndetse agira uruhare rufatika mu ruganda rw’imyidagaduro.

Gutsinda kwe, byahise bimukatishiriza itike imwerekeza mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha. Irushanwa ry’ubwiza rya Miss India ryabaga ku nshuro ya 60 ryahuje abakobwa 30 baturutse muri Leta 29 z’u Buhinde ndetse n’uwari uhagarariye Union Territories.Nikita ndetse azwiho kuba icyamamare mu gisata cy’imyidagaduro

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Selena Gomez yatangaje impamvu atakirara mu cyumba cye

Next Story

Abaganga batunguwe nyuma y’umugore wapfuye nyuma y’amasaha 17 arazanzamuka agira icyo yisabira umuhungu we Tim

Latest from Imyidagaduro

Go toTop