Advertising

Igikomangoma Harry, Jay-Z ndetse na Usher mu byamamare bitandukanye byakunze kugaragara mu birori bya P – Diddy

16/10/2024 14:10

Icyamamare mu njyana ya Hip-Hop Sean Combs uzwi nka P Diddy ni  ikimenyabose mu ngeri zitandukanye haba muri filme, umuziki, imideri ndetse n’ubucuruzi. Mu  myaka ibarirwa muriza mirongo ubutumire bwe bwabaga ari nka Zahabu kuko yari ahenze cyane.

Buri kirori cyose yateguraga cyatigisaga Isi yaba ari umunsi Mukuru w’amavuko, cyangwa gusangira hamwe n’abo yabanaga nabo muri label, buri kirori cyabaga cyateguwe ku rwego ruhambaye. Inzoga zihenze zabaga zihari, abanyamideri bagezweho babaga baje ndetse hatumirwaga abashyitsi babanyacyubahiro guturuka muri buri nguni y’isi.

Gusa nk’uko byavuzwe na Jeffrey Epstein ntago kugaragara cyangwa kwitabira mu birori bya PA Diddy bivuze kuba umufatanya cyaha mubikorwa bibi arimo gukuriranwaho. N’ubwo abenshi bahise guceceka ndetse bagasiba amafoto kumbuga nkoranyambaga zabo.

Umunyamategeko uhagarariye Combs murukiko yavuze ko vuba aha azagaragaza urutonde rw’ibyamamare bitandukanye byagiye bigaragara ko bitabiraga ibirori Diddy yabaya yateguye.

Gusa amwe muma shusho yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga harimo ibyamamare itandukanye:

P Diddy nk’umuraperi akaba umu producer ndetse akayobora itsinda rikomeye ry’abahanzi (label), bivuze ko yari inkingi ya mwamba kuba hanze bakizamura. Niyo  mpamvu abahanzi nka Usher, Notorious B.I.G ndetse na Mary J. Blige bazamuwe ndetse bagaragara kenshi mubitamo ni ibirori byateguwe na Combs guhera muri 2003.

 

 

 

 

 

Iyo fotot iragaragaza Jay-Z, Usher ndetse na Mariah Carey igihe bizihizaga isabukuru 2004 ubwo Usher yari yujuje imyaka 26th. Ibi byamamare nabyo byaciye mu maboko ya Combs cyane ko ariwe wazamuye Justin Bieber ndetse akanambura umujyanama ndetse areberera inyungu ze.

Jay-Z, Beyonce, Kanye West , Mariah Carey n’abandi benshi bagiye bagaraga mu birori bitandukanye bya Combs. Si mugisata cy’umuziki gusa kuko no mumideri hari ibyamamare byinshi byagiye bigarara hamwe na Combs.

Ni kenshi Combs yagiye agaragara atungura inshuti ze z’ibyamamare muruhando rwa filime nka Ashton Kutcher, Chriss Brown, Lil’ Kim ndetse abandi batandukanye. Igikomangoma Harry nawe yari inshuti y’akadasohoka na Combs.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Ndi umukire w’umucuruzi ariko umugabo yaranshutse anyanduza SIDA” ! Mwirinde bagore

Next Story

Byinshi ku ndwara yitwa Jaundice yibasira abana igata uruhu, n’amaso

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop