Violet Mukabana n’umukobwa ukiri muto ukomoka i Nairobi ho muri Kenya aherutse gutangaza ko yaje kumenya ko yandujwe SIDA n’umugabo bakundanaga.
Violet avuga ko yakuriye mu buzima butoroshye gusa umusi umwe ubwo yari gutembera hantu yaje guhura n’umugabo atazi baraganira, nguko uko urugendo rwabo rwo gukundana rwatangiye. Bamaze amezi abiri mu munyenga w’urukundo.
Ubwo yari akuriwe umugabo we yaje kumujyana mu cyaro cy’iwabo aho yamenyeye ko umugabo we yari amaze imyaka itandatu yarashatse umugore we wa mbere ndetse ko babyaranye abana babiri.
Byaramubabaje cyane ahitamo kwisubirira i Nairoi ndetse niho yaje kwibarukira impfura ye y’umukobwa.
Bidatinze yaje kumenya ko atwite gusa ikibabaje yari yarananduye SIDA, ndetse hari namabanga umugabo yari yaramuhishe yaje kuvumbura. Ubwo yisuzumishaga bwa kabiri yitonze ngo arebe ko hari icyahindutse yasanze yaranduye SIDA dets uwahoze ari umukunzi we amusaba kutazagira uwo abibwira.
Mu gihe wumva ukunze umuntu by’umwihariko ukaba utamuzi ari ubwambere umubonye byaba byiza muganiye by’imbitse ntacyo muhishanya cyangwa byaba na byiza mugasurana mu miryango ku mpande zombi.