Advertising

Ameria yahishuye impamvu bigoye gushimisha Sheebah Karungi

10/16/24 13:1 PM

Umuhanzi ukizamuka Ameria Nambala afitanye umubano ndetse n’imikoranire ya hafi na n’icyamamare muri muzika Sheebah Karungi gusa amaze igihe agaragaza ko bigoye kumushimisha.

N’ubwo bikunze kuvugwa gutyo, Sheebah akenshi akunze kugaragara ashima cyane bamwe mu nshuti ze barimo na America Nambala wagize icyo amuvugaho.

Ku ruhande rwa na Nambala avuga ko Sheebah Karun uherutse gusohora indirimbo yise Neyanziza ko uri umuntu ugira gahunda ndetse n’amategeko ntarengwa agenderaho, akaba ariyo mpamvu abantu benshi bibagora gukorana nawe.

Yakomeje avuga ko Sheebah Karungi iteka aba akeneye ibisobanuro byimbitse cyane kuri buri kimwe. Kuba Sheebah Karungi agira ahame ntakuka  ku kintu runaka ndetse ngo akaba atanezezwa n’amagambo ahubwo yizerera mu bikorwa ni kimwe mu bibangamira America  n’abandi bakora bahanzi.

Nambala yasoje avuga ko Sheebah ari umuntu mwiza ndetse n’inyangamugayo gusa ugoye kubana nawe. Ibi yabitangarije kuri Televizio imwe ikomeye yo muri Uganda.

Sheebah Karungi , aherutse gushyira hanze indirimbo nshya nyuma gato y’aho yari amaze gukora igitaramo.

Previous Story

Gera kuri El Classico Beach ahakorerwa Juice z’umwimerere ku mafaranga make

Next Story

“Ndi umukire w’umucuruzi ariko umugabo yaranshutse anyanduza SIDA” ! Mwirinde bagore

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop