Advertising

Jason Deluro yatagaje ko yifuza kubyara abana benshi akagura umuryango we

15/10/2024 15:29

Icyamamare muri muzika Jason deluro akaba na papa wa Jason King umuhungu we w’imyaka 3 yatangaje ko ashaka abandi bana akagura ibisekuru bizamukomokaho igihe kizaza.

Kuya 5 Ukwakira, umunyamuziki Derulo w’imyaka 35, yabwiye Us Weekly muri Carousel of Hope Ball ho muri Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika ko ashaka ashaka abana benshi. Yongeye ko afite byinshi byo gutanga atari mu rwego rw’amafaranga gusa ahubwo yanyuze muri byinshi yasangiza abamukomoho.

Jason King imfura ya Jason Derulo yamubyaranye na Jena Frumees, yaje gusobanura ibyiyumvo bye avuga ko yumvaga abayeho neza kurusha mbere.

Uyu muhanzi yumva ngo atewe ishema numuhungu we Derulo king ndetse ntateze kumutererana cyane ko azi neza ko ubuzima urugamba, kandi urugamba rwose rutegurwa mbere.

Mu birori bya Hallowee bizaza yatangaje ko azaba ari kumwe n’umuhungu detse baserutse bambaye ibisa.

Derulo na Frumes w’imyaka 31 babyaye Derulo king muri Gicurasi 2021, icyakora bombi batandukanye nyuma y’amezi ane avutse.

Yatangaje ko we na Frumes icyo bahuriyeho aruko bakunda umuhungu wabo kuruta byose kandi ko ubuzima bwe ari ingenzi kuri bo.Frumes uwahoze ari umukunzi ndetse akabyarana na Derulo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Urushako rwaramubiye ! Veronica yatangaje ko yashyingiwe inshuro zirenga 20 gusa nta n’umwe bamaranaga imyake ine

Next Story

P.Diddy yakuze asengera muri Gaturika ndetse ari n’umuhereza wa padiri

Latest from Imyidagaduro

Go toTop