Advertising

Uko indirimbo ‘Ndandambara’ imaze ku kwinjiriza Nsabimana Leonard arenga Miliyoni 9.5 RWF

12/10/2024 20:13

Iyi nkuru ikubiyemo ikiganiro twagiranye na  Nsabimana Leonard nk’uko. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko iyi ndirimbo imaze kumuha Piano, inzu n’ikibanza n’amahirwe adasanzwe yavuye mu Bitaramo yagiye atumirwamo n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Ni umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu , udahora mu matwi y’abaturage ariko winjiza amafaranga atari make binyuze mu bihangano bye by’umwihariko indirimbo ‘Ndandambara’ yamubereye ikiraro cyo kumenyekana no kugira ibindi yunguka nk’uko we ubwe yabivuze mu kiganiro yagiranye na RBA agira ati:”Indirimbo Ndandambara yampaye Miliyoni 2 RWF mu minota 30 (…..)”.

TUGARUKE GATO KU BUZIMA BWE

Nsabimana Leonard, avuga ko mbere y’uko amenyekana yari abayeho nabi, arara hanze n’umuryango we, icyakora ngo nyuma yo kuzamuka , yatangiye kubona amafaranga yavaga muri ‘Campain’ yo kwamamaza abandida ba FPR Inkotanyi , mu Bitaramo byakoreshwagamo iyi ndirimbo ndetse no ku bantu ku giti cyabo bigendanye n’uburyo babaga bakunze imyitwarire ye arimo kuyiririmba.

Yagize ati:”Abantu benshi bakunze kumbaza ngo indirimbo ‘Ndandambara’ imaze kunyinjiriza angahe. Indirimbo yampinduriye ubuzima. Nayiririmbye ndara ku muhanda (Wenda nanze kujya mu mateka menshi cyane) ariko ubu ngubu nsigaye mbeshejeho umuryango wanjye , abana n’umudamu (Umugore). Ndagenda nkakorera amafaranga kubera ko mfite izina yampaye (Kumenyekana)”.

Yakomeje agira ati:”Hari amafaranga nakoreye muri ‘Campain’ y’Abadepite muri 2018 ku rwego rw’Igihugu , njyewe n’umuhanzi Bruce Melodie. Icyo gihe nahawe amafaranga ageze hafi ku bihumbi 900 RWF , niyo yatumye mvana umugore wanjye ku gasozi, ndamufata nkodesha inzu, muha igishoro atangira gucuruza, ntangira kuva ku muhanda gutyo, ntangira gutunga umuryango wanjye , ntangira kwishakamo ibisubizo n’abana banjye mbishyurira amashuri bivuye ku ndirimbo ‘Ndandambara’.

Avuga ko ashima cyane ku bwo kuba indirimbo ye itaramupfiriye ubusa. Ati:”Nibyo nshima , ntabwo indirimbo ‘Ndandambara’ yamfiriye ubusa, hari ahantu yamvanye hari n’ahantu hagejeje, yamvanye ku muhanda”.

Agaruka ku bifatika amaze guhabwa n’iyi ndirimbo birenze imirimo ahabwa,  Nsabimana Leonard yagize ati:”Ntabwo navuga ko FPR Inkotanyi ntacyo yamariye, ntabwo navuga ko Prezida Paul Kagame ntacyo yamariye kuko yatumye mba Umusitari”.

Yakomeje agira ati:”Ubu mfite isambu ya Miliyoni 2.5 rwf, indirimbo yampaye inzu ya Miliyoni 5 RWF nkiri ku baka , nahawe n’impano ya Piano ifite agaciro ka Miliyoni 2 RWF kandi imfasha mu buzima bwa buri munsi. Urumva ko niba mfite ikibanza, nkaba maze kuzamura inzu n’ibindi ntacyo itampaye”.

N’ubwo Nsabimana Leonard ashimira cyane ibyo amaze kugezwaho na ‘Ndandambara’, anavuga ko hari indi ndirimbo afite yise ‘Uzi kurinda’ yakoreye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ariko itamenyekanye nk’uko yifuza icyakora ngo ntabwo acika intego.

Indirimbo ‘Ndandambara’ yakorewe ‘Remix’ (Yasubiwemo), ari kumwe n’abandi bahanzi barimo ; Ariel Wayz, Man Martin , Alyn Sano, Ish Kevin, Jules Sentore na Muyango,..

Nsabimana Leonard, ni umwe mu bashyushya rugamba beza, akaba umucuranzi ndetse n’umuhanzi ubikunda dore ko afite indirimbo zitandukanye yakoze haba iza mbere ya Ndandambara na nyuma yayo zirimo iyo yise ‘Kungereta’.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Poshy Queen yagaragaje impamvu yatandukanye na Harmonize

Next Story

Abunganizi ba P Diddy muby’amategeko batangaje ko adakunda ibiryo byo muri gereza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop