Mopreme Shakur, Umuvandimwe w’icyamamare muri rap Tupac Shakur yagize icyo avuga ku iperereza rishya ry’umuryango we ku rupfu rwa murumuna we nyuma yifatwa ry’umuiraperi P Diddy uregwa ibirego birenga 100 birimo ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse nibindi.
Tupac Shakur, umuraperi w’icyamamare yiciwe mu modoka yo mu bwoko bwa BMW yari atwaye i Les vegas nyuma yo kuva kureba umukino w’iteramakofe kuri stade ya MGM Grand, nk’uko bitangazwa n’uwari umuyobozi wa lebel yabarizagamo.
Mopreme akaba umuvandimwe wa Tupac Shakur yatangaje ko afite gushidikanya ku kuba P Diddy yarahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare yagize mu iraswa rya Tupac Shakur.
Bije mu gihe umuryango wa Tupac wasabye umunyamategeko wabo gutangira iperereza kuri P Diddy ngo bamenye niba nta ruhare yagize mu iyicwa rya rye.
Mopreme umuvandimwe wa Tupac yatangaje ko atizeye 100% ko ari amagambo kubyo P.Diddy yatangaje bityo bagomba kumenya ukuri n’ikinyoma.
Iki kiganiro Mopreme yakoze kije mu gihe Diddy yatawe muri yombi akekwaho ihohoterwa rishingiye ku igitsina ndetse n’ubujura buciye icyuho kuya 16 Nzeri. Kuva icyo gihe abarenga 120 batanze ibirego gusa gusa ubwo Sean Combs uzwi nka P. Diddy atabwa muri yombi.
Ubwo P.Diddy yitabaga urukiko agaragiwe n’umuryango we yasabye gutanga ingwate y’amafranga gusa Urukiko rubitera utwatsi.Umucamanza yatanze itariki yo kuburana ndetse afungura amarembo k’umuntu wese waba waragezweho na Diddy kuzana ikirego.
Abashinjacyaha batangaje ko urubanza rwabo ruzatwara ibyimweru bitatu mu gihe abunganira Diddy bavuze ko bizasaba icyumweru kimwe kugira ngo baburanire umukiriya wabo.
Ukurikije ibirego bakomeje gushinja P.Diddy umuryango wa Tupac urasaba ko urubanza rwa Diddy rwasubirwamo kandi bagashaka avoka ukomeye kugira ngo bamenya niba yaragize uruhare mu iyicwa rye ryo mu wa 1996.
Umuryango wa Tupac wahaye akazi umushinjacyaha w’icyimenyabose muri New York yitwa Alex Spiro ndetse anahagarariye Eric adams wareze Diddy kucyaha cyo kumufata kungufu.
Mopreme umuvandimwe wa Tupac abajjwe ibijyanye n’intambara ya Diddy iri ubu, yagize ati: “ntaho muriye n ‘ibihe arimo. Ibibazo byacu byabaye mbere yibyo aregwa.”