Advertising

Harmonize yatandukanye n’umukunzi we Poshy Queen bari bamaranye amezi 8 mu munyenga w’urukundo

10/10/2024 19:46

Icyamamare mumuziki Harmonize yatandukanye n’umukunzi we Poshy Queen nyuma  y’amezi umunani bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganiro mbwirwa ruhame Poshy Queen aherutse gukora nibwo yatangaje ko yandukanye na Harmonize ndetse bombi ntibagikurirana ku rubuga rwa Instagram.

Harmonize yatangarije abakunzi be abereka umukunzi mushya Poshye The Queen mu kwezi kwa Mutarama 2024. Basobanuye ko bahujwe n’indirimbo ya Harmonize ‘Single again’ yamamaye mu mpera z’umwaka wa 2017.

Mu kwezi kwa munani nabwo bigeze gutandukana gusa nyuma y’icyumweru kimwe baje kongera gusubirana. Uko kutumvikana Harmonize yatangaje ko kwaje ubwo bitabiraga ibirori bya Yanga Day, gusa akaza kumubona asaba ndetse yishimiranye n’undi mugabo utaratangajwe amazina.

Nyuma y’icyumweru kimwe Harmonize ubwe yatangaje Poshy Queen nk’umuyobozi mushya wa company ye yo gutega ku mikino (betting), izwi nka Bukua Million. Yabitangaje abinyujije kuri instgram ye.

Kuri post yashyize kuri Instagram Harmonize ubwe yakomeje ashimira  Poshy Queen kubw’inkunga ndetse nuburyo amushyigikira mumuzik. Akaba yarabihereyeho akamuha ikizere cyo kumwegurira company ya Bukwa million ngo ayiyobore.

Tugendeye ku gitangazamakuru cyo muri Tanzania ‘Mwijaku’, bagaragaza ko Harmonize ari umuntu ugira impuhwe no kwizera cyane iyo ari murukundo.

Bavuga ko Harmonize iyo ari murukundo asangiza abakunzi be  imibarebanga ya (ATM) amakarita ya bank, password za Telephone ye ndetse na password zimbuga nkoranyambaga akoresha.

Muwa 2022 Harmonize yashyizeho uwahoze ari umukunzi we Frida Kajala nk’umuyobozi mukuru wa label abarizwamo izwi nka Konde Gang.Ibirenze ibyo Harmonize yamushyizeho nka manager we mugisata cya muzika.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Zimwe mu nyamaswa ziramba igihe kirekire

Next Story

Umugabo yatsindiye Miliyoni 15 muri Betting yiyemeza gutangamo 10 mu rusengero nk’ituro ry’ishimwe

Latest from Imyidagaduro

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

Hari abantu baba bifashije ndetse banafite ubushake bwo kuba baba ababyeyi gusa imimerere y’ubuzima barimo ikabababere imbogamizi. Ni kubwiyo mpamvu twabateguriye ibyamamare icyenda batabashije
Go toTop