Advertising

Mozambike: Ishyaka Frelimo ryitezweho kongera kwegukana intsinzi mu matora

09/10/2024 09:21

Mozambike iri mu myiteguro y’amatora ateganyijwe kuri uyu munsi tariki 9 Ukwakira, aho abagera kuri miliyoni 17 bazatora abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’Uturere.

Ishyaka riri ku butegetsi, Frelimo, rimaze kuyobora igihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1975, rirateganya gushyiraho umukandida uzasimbura Perezida Filipe Nyusi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Daniel Chapo, wigeze kuba umunyamakuru wa radiyo akanigisha amategeko, ni we witezweho kuzasimbura Nyusi ku mwanya wa Perezida.

Julio Macamo, umuturage wo mu murwa Mukuru Maputo, yagize ati:“Turifuza ahazaza heza. Bishingiye ku byahise, turifuza ko Leta izatsinda izatugeza ku iterambere twifuza.”

Abakandida bane barahatanira kuzana impinduka muri Mozambike, igihugu kimaze igihe gihanganye n’ibibazo by’ubwicanyi bukorwa n’imitwe y’iterabwoba ndetse n’imihindagurikire y’ikirere, irimo imyuzure n’amapfa.

Abaturage barenga miliyoni 1.3 bamaze gutakaza aho bari batuye kubera izi ntambara, naho abandi benshi babura ibiribwa kubera amapfa.

Sheila Duarte Timana wo mu mujyi wa Maputo yagize ati:“Niba perezida uzatorwa aduha ibisubizo twifuza, ndumva abaturage bazanezerwa cyane.”

Mu matora yabaye umwaka ushize, hagaragaye ibirego byinshi byerekana ko habayemo uburiganya, byanateye imyigaragambyo mu mujyi wa Maputo n’ahandi. Ariko ubu, ubwo hitegurwa amatora ya Perezida, izo mpungenge zimaze kugabanuka, kandi hari icyizere cy’uko ibintu bizagenda neza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Cissy Houston yapfuye ku myaka 91 ahogoza benshi

Next Story

Dore telephone za mbere zihenze kurusha iPhone

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop