Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwali Fiacre, yagaragaje icyizere ku myiteguro y’abakinnyi b’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike yo kwitabira Igikombe cy’Afurika cya 2025.
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gushyigikira ikipe, kuko intego yabo ari ukubona itike mu mikino ibiri bazahura na Bénin.
Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za FERWAFA, yavuze ko umukino wa Bénin ufite amateka yihariye kuri we, kuko ari wo wa muteye amahirwe yo gukina mu makipe yo hanze y’u Rwanda.
Yongeyeho ko uyu mukino ufite agaciro gakomeye cyane, kuko Amavubi amaze igihe kinini adakina mu Gikombe cy’Afurika, kandi intego yabo ari ugutsinda iyi mikino ibiri kugira ngo bagere ku nzozi zabo.
Yagize ati:”Intego ya mbere ni igikombe cya Afurika kuko n’imyaka ishize ni myinshi cyane. Kuva natangira gukina ntabwi ndabona Amavubi muri AFCON. Iyi mikino ibiri ya Benin niyo yo kudufasha n’abakinnyi”.
Ntwali kandi yavuze ko umukino wa Nigeria, aho Amavubi yahabwaga icyizere na Perezida Paul Kagame, wamubereye inzira yo kwigaragaza cyane.
Yavuze ko kuba Perezida yari ahari byamwongereye imbaraga, cyane ko yitwaye neza muri uwo mukino, akuramo amashoti menshi akomeye y’abakinnyi ba Nigeria.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izahura na Bénin tariki ya 11 Ukwakira 2024 muri Côte d’Ivoire, ndetse ikazagaruka mu Rwanda gukina umukino wo kwishyura tariki ya 15 Ukwakira kuri Stade Amahoro.