Advertising

MINISANTE yasubije abafite impungenge ku rukingo rwa Marburg

07/10/2024 14:08

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatanze ibisobanuro ku bantu bafite impungenge ku rukingo rwa virusi ya Marburg, nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gukingira iki cyorezo.

MINISANTE yagaragaje ko urukingo rwizewe kandi nta ngaruka rutera kuko rwakoreshejwe kuva mu mwaka wa 2018, kandi nta muntu n’umwe urapfa cyangwa ngo arware izindi ndwara kubera uru rukingo.

Nk’uko MINISANTE yabitangaje, inkingo za Marburg zageze mu Rwanda ku itariki ya 5 Ukwakira 2024, zigahita zigezwa mu  kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kugira ngo zigenzurwe neza mbere y’uko zitangira gutangwa.

Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, abinyujije ku rubuga rwa ‘X’ (ahahoze hitwa Twitter) ku itariki ya 7 Ukwakira, yagaragaje ko urukingo rwa Marburg rufite umutekano kandi rukora neza mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri mu gihe gito.

Yagize ati: “Urukingo rwa Marburg rwatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi rwagaragaje umutekano n’ubushobozi bwo kurinda icyorezo. Mu mwaka ushize, rwakoreshejwe no muri Kenya na Uganda, kandi byagaragaye ko nta ngaruka mbi rugira ku buzima.”

Dr. Butera yongeyeho ko urukingo rwanyuze mu nzira zose z’igenzura no gusuzumwa, bikaba ari yo mpamvu rukoreshwa mu bantu. Yasobanuye ko inkingo zibanza gusuzumwa mu buryo butandukanye, kuva muri laboratwari kugera ku nyamanswa, hanyuma zigakoreshwa ku bantu kugira ngo harebwe niba zifite umutekano n’ubushobozi bwo kurinda indwara.

Mu guhangana n’icyorezo cya Marburg, iki gikorwa cyibanda ku bakora mu nzego z’ubuzima harimo abaganga, abaforomo, n’abandi bakora mu Bitaro bafite ibyago byo guhura n’abarwayi banduye iyi virusi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko n’ubwo inkingo zitaragera ku bantu bose, MINISANTE izakomeza gushaka uburyo bwo kuzigeza ku bantu benshi uko zizagenda ziboneka.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Louise Mushikiwabo yerekanye amahirwe ateganyirijwe urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa

Next Story

Cameroun: Perezida Biya ahangayikishije Abanya-gihugu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop