Advertising

Abafana ba Bushali basogongeye kuri Album ye

05/10/2024 21:12

Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yasogongeje abakunzi be kuri Album nshya yise ‘Full Moon’ yashyize hanze nyuma y’igihe ayishyujwe n’abafana be.

Ni igikorwa Bushali yakoze mu rwego rwo kumvisha abakunzi be ba hafi , abaterankunga n’abanyamakuru ku buryohe bw’iyi Album iriho icyamamare muri Hip Hop Khaligraph Jones.Bikaba byabaye kuri uyu wa 04 Ukwakira muri BK Arena.

Muri ibi birori byateguwe na Bushali mu rwego rwo kumvisha abanyamuziki n’abanyamakuru kuri iyi Album , yaboneyeho kugurisha imwe mu mipira yanditseho ‘Full Moon’ ku ikubitiro yaguzwe na Anitha Pendo , Babu Rugemana ukorera Isibo n’abandi.

Bushido yashyigikiwe n’abarimo , Ish Kevin, Davis D nawe uri mu myiteguro y’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze amenyekanye , Rocky Kimomo , Bulldog, Kivumbi , Juno Kizigenza, B Threy n’abandi batandukanye.

Iyi Album Full Moon , iriho indirimbo 17 iriho izo yafatanyije n’aba bahanzi twagarutseho bari baje no kumushyigikira , by’umwihariko iyo yise Unkundiriki yakoranye na Khaligraph Jones.

Bushali yavuze ko mu minsi iri imbere azabanza gushyira iyi Album ku mbuga zitandukanye zigurisha umuziki aho kuzumva bizajya bisaba umuntu kubanza kuzigura, ubundi abone kuziha abakunzi be mu buryo yateguye.

Yagize ati:”Iyi Album yaratinze , abantu benshi barayitwishyuje ariko urumva nawe, Album iriho umuhanzi ukomeye nka Khaligraph Jones ntabwo ariyo gushyira hanze uhutiyeho, bisaba kwitonda no kwiga uburyo bushya ari nayo mpamvu nanjye nagiye gake”.

Bushari ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika Nyarwanda. Muri  iyi Listening Party, yaje yambaye Mask y’Ingagi.

Amafoto: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Sheebah Karungi yashyize hanze amafoto yuzuye ibinyoma

Latest from Imyidagaduro

Go toTop