Advertising

Umusaza w’imyaka 63 wasoje Kaminuza yagaragaye ari gucuruza ibigori ku muhanda

28/09/2024 10:50

Nyuma yo gusoza Kaminuza, umusaza w’imyaka 63 wo muri Nigeria muri Leta ya Benue yatunguye benshi ubwo yacururizaga ibigori ku muhanda.

Uyu musaza ugeze muzabukuru kuko afite imyaka 63 yafashe umwanzuro wo gucururiza ku muhanda ibigori byokeje na cyane ko ari byo bimutunze.

Umwe mu bamubonye bagize bati:”Benshi barirata ngo ntabwo babikora ariko ibi nibyo bimutunze n’ubwo yasoje amashuri ya Kaminuza. Ni urugero rwiza kuri twe kandi n’abandi baturage turabasaba gukomeza gukora cyane”.

Aganira n’umunyamakuru uyu musaza yateye benshi kwibaza ku muhate we yumvikana atanga ibitekerezo byubaka n’abandi.

Uyu musaza yavuze ko amaze imyaka 5 akora ubu bucuruzi ndetse ngo nibwo bunitungiye umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rutsiro: Barasaba amazi meza nyuma y’imyaka irenga 5 banywa bakanatekesha ibiziba

Next Story

Kina Music yatangaje umuhanzi mushya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop