Ese Telefone yawe ubu iri mu kiganza cyawe ? Nonese uyifashe gute ?
Uburyo ufashe telefone yawe mu kigenza bishobora kugutera uburibwe bikaba byakwangiza ikiganza cyawe , igikumwe cyawe ndetse bikaba byanagutera indwara yitwa ‘Smartphone Finger’.Ibi bishobora guheta ikibaza cyawe n’urubavu rwawe.
Mu gihe washyize telefone yawe mu kiganza cyawe kimwe , hanyuma ugahengamira mu rundi ruhande, bizatuma ugendanirako bityo , urubavu rwawe rube rwavunika , ikiganza kivunike bitume ugira uburibwe bukomeye nyuma y’igihe runaka haba mu kiganza cyangwa mu manyankinya.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2017, bwagaragaje ko uburyo umuntu yatangiye afata telefone nabi mu bwana, bimugiraho ikibazo iyo akuze, akaba yarwaye ‘Hand Disorder’ cyangwa akajya agira uburibwe bukomeye bwo mu kigenza.
Gukoresha telefone cyane , cyangwa kumara amasaha menshi uyifashe bitera ingaruka zirimo kwangirika kw’imitsi igize ikibanza ikajya ihora ikurya.Carpel Tunnel Syndrome ni indwara iterwa no kumarana igihe kirekire telefone ngendanwa mu ntoki. Bimwe mu bikorwa bishyigikira ubu burwayi harimo; Kwandika cyane.
Ubushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 48 , bwagaragaje ko abamara amasaha 9 bari gukoresha telefone zabo bagize ibyago byo kurwara indwara zo mu kigenza no kugira uburibwe bwa hato na hato.
MENYA UKO WAFATA TELEFONE YAWE;
- Yifate ku buryo utihengetse na gato kandi usige umwanya hagati yawe nayo.
- Ihe akaruhuko ko gukoresha telefone yawe.
- Shaka telefone ikwiriye mu kiganza cyawe.
- Hamagara aho kwandika cyane.
- Irinde kuyishyira mu mufuka amasaha menshi