Advertising

RDC: Ishyaka rya UDPS rya Tshisekedi ryavuguruje amakuru yo gutera Joseph Kabila iwe

08/04/24 8:1 AM

Ishyaka riri k’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rya UDPS ryavuguruje amakuru avuga ko abayoboke baryo aribo bateye urugo rw’uwahoze ari Perezida wa RDC

Ryavuze ko abagaragaye mu mashusho biyitirira kuba abayoboke biri shyaka ko umuyobozi waryo Nyakubahwa Perezida Felix Tshisekedi atabazi ,kandi ko batigeze baba n’abarwanashyaka biri shyaka .

Mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga 2024 abantu bitwaje intwaro batamenyekanye bateye urugo rw’uwahoze ari perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Nyakubahwa Joseph Kabira abo bagizi ba nabi bakaba barakwirakwije amashusho yumvikanamo ko ari abayoboke b’Ishyaka riri k’ubutegetsi muri iki gihugu cya RD Congo.

Umuvugizi w’umugore wa perezida Kabila Joseph akaba yari yatangaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwibasiye uyu muryango bushaka kuwirukana muri Politike y’iki Gihugu.

Iri shyaka rya UDPS ryasoye iri tangazo nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye kwerekana ko iri Shyaka riri kwibasira abatavuga rumwe naryo.

Itangazo ryasohowe n’iri shyaka rivuga ko risaba inzego zibifitiye ububasha ko zakora iperereza rigamije kwerekana abagize uruhare muguhungabanya umutekano w’urugo rw’uwahoze ayobora RDC Kandi bakagezwa mu butabera.

Previous Story

Rayon Sports bayikubise urushyi ku matama , APR FC ipfukamira Simba SC

Next Story

Lamine Yamal yahuye n’umwana wa Cristiano Ronaldo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop