Advertising

Lamine Yamal yahuye n’umwana wa Cristiano Ronaldo

04/08/2024 09:49

Lamine Yamal yafotowe ari kumwe n’umwana wa Cr7 wakiniye Real Madrid.

Lamine Yamal uri mu biruhuko yahuye n’umwana wa Cristiano Ronaldo atabiteguye ahamya ko byaryoheje ibihe bye dore ko yiteguye gusanga bagenzi be mu byumweru bibiri biri imbere.

Umwana wa C. Ronaldo w’imyaka itanu nawe yashimishijwe no guhura na Lamine Yamal wo mu gihugu cya Espanye umaze igihe inyuma y’ikibuga kuva yava muri European Championship anayegukanye.

Ibyo guhura na Cristiano Junior kwa Lamine Yamal, byatangajwe n’ikinyamakuru Yahoo Sports gusa ifoto yabo yashyizwe hanze na se wa Lamine Yamal Mounir Nasroui usigaye ahora ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho amafoto y’umuhungu we.

Iyi foto yatangaje ndetse itungura abakunzi ba FC Barcelona naba Real Madrid.Ubwo Lamine Yamal ari ku rwana no gukomeza gushyigikira izina rye nk’umukinnyi mwiza ukuri muto, benshi biteze kubona umwana wa Cristiano Ronaldo nawe ari uko abigenza .

Lamine Yamal yaherukaga kwiyomora ku mukobwa bakundanaga wagaragaye mu mashusho ari kumwe n’undi musore.

Previous Story

RDC: Ishyaka rya UDPS rya Tshisekedi ryavuguruje amakuru yo gutera Joseph Kabila iwe

Next Story

#OlympicsGames: Umugore warwanye n’umugabo mu masegonda 46 agiye guhabwa impozamarira

Latest from Imyidagaduro

Go toTop