Advertising

Vava wari uzwi nka Dorimbogo yasize abana babiri b’abahungu ! Icyo nyina yabavuzeho

28/07/2024 21:42

Umuhanzikazi Dorimbogo wakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi ntibari baziko afite umwana, gusa nyuma yuko hamenyekanye inkuru y’urupfu rwe nibwo Mama ubyara Dorimbogo yerekanye umwana wa Vava w’umuhungu,  apfuye asize avuga ko undi muto atari hafi.

Mu kiganiro na Youtube Channel, Urugendo Tv, Impanuro TV n’izindi  uyu mubyeyi ubyara Vava niho yahishuye ko burya Vava asize umwana mukuru uri mu kigero k’imyaka 11 ndetse n’undi muto. Uwo mwana mukuru akaba ari umwana yabyaye kera akiri mu cyaro ariko akaza kumumusigira akajya gushaka ubuzima i Kigali kuko iwabo byari byanze.

Uyu mubyeyi yabwiye umunyamakuru ko Vava yahohotewe n’umugabo ubwo yari afite imyaka 18, akamutera inda ariyo yaje kubyara  uwo mwana mukuru kuri ubu ufite imyaka 11.  Kuva ubwo umugabo yarabatereranye yanga kubafasha ,Vava akomeza kurera umwana wenyine amurerera kwa Nyina.

Uyu mubyeyi yakomeje abwira umunyamakuru ko ubwo Vava yari abonye ko atangiye kunanirwa kurera uwo mwana mukuru, yashatse kujya kumushyira kwa Se, ariko aramwangira aramubwira ngo amurekere umwana. Avuga ko ubwo uyu mwana yari agize umwaka n’igice, Vava aribwo yagiye Kigali aramumusira, icyo gihe yari aje gushaka ubuzima.

Nyuma yaho Vava yaje kugaruka ashaka umugabo babana igihe gito ndetse nawe barabyarana, uwo mwana ariwe wa Kabiri, nyuma baje gutandukana ariko umwana amusigira Ise kuko yabonaga ko Nyina akaze atabasha kurera abana babiri ngo nawe ajye gushakisha.

Nyina avuga ko ubwo Vava yabanaga n’uyu mugabo, bagerageje gushakishiriza ubuzima impande nyinshi ariko biranga ubuzima bukomeza kuba bubi, ari nabyo byaje gutuma batandukana kuko umugabo rimwe na rimwe yajyaga yanga no gushakishiriza urugo.

Vava ubwo bucura we yamusize kuri uwo mugabo ba banaga, arataha ajya kubana na Nyina ndetse ajya kurera uwo mwana wanzwe na Se.

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo wambere wahohoteye Vava, bashatse kujya kumukurikirana ariko babona  ubwabo batazabishobora kuko we  yari afite n’amafaranga ntacyo bari kumushoboza. Uyu mugabo kandi yari afite n’umugore ubwo yahohoteraga Vava.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uwo mugabo n’ubundi Imana yaje kumuhana kuko nawe urugo rwaramunaniye atandukana n’umugore we bagabana abana.

Nyuma y’ibyo byose byabaye kuri Vava, nibwo yaje kuririmba indirmbo Dore imbogo, gusa nabwo nta bushobozi bwo kuyishyira hanze yari afite.

Vava yaje kugaruka muri Kigali, aza gushaka ubuzima ari naho yaje kumenyekanira kubera indirimbo Dore Imbogo yari yarahanze yikinira.

Kuri ubu rero Valantine wari uzwi nka Dorimbogo yatabarutse asize abana babiri b’abahungu , aho umwe afite imyaka 11 ari nawe mukuru. Uyu mukuru abana na Nyirakuru ubyara Nyina ndetse yiga mu mwaka wa gatatu wa mashuri abanza kuko yari avuye mu mwaka wa kabiri. Umwana muto we afite imyaka 8 gusa ntabwo abana na Nyirakuru kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima.

Vava akiriho ntabwo yigeze yemera ko afite abana ndetse niyo yabibazwagaho yabirenzaga amaso ntabivugeho mu buryo bweruye.

Previous Story

Ibihugu 10 Bifite Igisirikare Gikomeye Kurusha Ibindi ku Isi

Next Story

Nigeria : Urubyiruko rwatangaje ko nta kabuza rujya mu myigaragambyo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop