Umuririmbyi Nsengiyumva Valantine wamamaye nka Dorimbogo , yatabarutse mu masaha y’Umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.Ni inkuru yabaye inca mu gongo ku bantu bose , haba umuryango we ndetse n’abafana be na cyane ko yari umuhanzi ufite indirimbo zikunzwe n’abatari bake.
Ubwo Umunyamakuru wa Impanuro TV yaganiraga n’umuryango wa Dorimbogo [Nyina n’umuvandimwe we], bagaragaje ko hari ibyo yasize abwiye Nyina mbere yo gupfa ndetse akaba yari yaramubwiye aho yifuza gushyingurwa mu gihe azaba apfuye. Uyu mubyeyi yagaragaje ko Imana ibafashije yashyingurwa aho yifuje kuko ngo kuhagera bavuye aho batuye bibasaba gukoresha itike y’Igihumbi cy’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvandimwe wa Dorimbo yavuze ko yatangiye aribwa munda bikazamuka mu bitugu.Ati:”Byatangiye aribwa munda nyuma birazamuka mu bitugu, akumva umutwe uhinda umuriro icyo ariye cyose aka kiruka.Yatangiye atubwira uko ameze akoresheje Telephone ariko aza no kumanuka hano mu rugo , aba ariho arwarira gusa yabanje no kwivuriza kwa Nyirinkwaya muri Kigali”.
Nyina wa Vava akomeza avuga ko uburwayi bw’umukobwa we bwari amayobera kuri bo , kuko ngo yatakaga cyane mu bitugu akavuga ko no mu mutwe hari guhindamo umuriro.Ati:”Uburwayi bwe bwari amayobera, bwari inshobera mahanga”.
Akomeza agira ati:”Kwa muganga bari basanze afite indwara y’igifu ariko ifite inkomoko yakizanye.Bavuga ko afite agatsi kazamura gaze y’Igifu , ko ariko kari kagiciye.Ubwo rero bamuhaye imiti cyahise cyoroha ariko nyuma y’ariya mashusho mwabonye , ntabwo byagabanutse ahubwo byarakomeye”.
Umubyeyi wa Dorimbogo yagize ati:”Dorimbogo yarampamagaye ndagenda, ngezeyo atangira kumbwira uko bizagenda. Ambwira ko azapfa ko atazakira, nkamubwira nti ese ufite ubwoba bw’uko ugomba gupfa urufitiye ideni ? Yakoze mu gakapu ampa amafaranga nategesheje , arambwira ngo batazayamutwara.Ijambo ryanyuma yambwiye rya nyuma , yarambwiye ngo , ntuzarire.Ndagukunda nawe uka nkunda. Ni aho namuherukiye”.
VAVA YASABYE KO YAZASEZERWAHO NEZA . ESE UMURYANGO WE UZABASHA GUSOHOZA ISEZERANO RYE ? ESE HARI AHANTU YIFUJE KUZASHYINGURWA ?
Uyu muryango utuye mu Karere ka Nyamasheke , Umurenge wa Kirimbi , Akagari ka Muhororo, uvuga ko Dorimbogo yari yarabasabye ko bazamushyingura ahitwa ‘Kumburamazi’. Nyina yagize ati:”Yarambwiye ngo keretse ni ngwa kure, ariko nihaba hafi nifuzaga ko mwazanshyingura ku Mburamazi, numvaga ko mwazanshyingura aho bashyinguye Tsetseri, ubwo rero njyewe ku rwanjye ruhande nu mvaga byashoboka akajya ahantu yifuje kuko ubushobozi bwo kujyayo nibuboneka , abazabasha kujyayo bazategesha 100 rwf uvuye hano , abategerwa bategerwe ariko nta kundi nabigenza”.
Bamwe mu bo mu muryango we bifuzaga ko ashyingurwa hafi kubera ubushobozi buke kuko aho Vava yifuje bisaba amafaranga ibihumbi 7 RWF kugira ngo bemere ko tuhamushyingura.
Yakomeje avuga ko atazibagirwa Vava kuko yamufashije mu buzima bwose yabayemo hano ku Isi.Ati:”Vava yari umwana mwiza kuri njye , yarampahiye , nararwaye arandwaza ntabwo nzamwibagirwa”.Vava mbere yo gupfa yari yarasabye nyina kugura icyo kwiyorosa kinini , na cyo kiri mu byatumye bakomeza guhamya ko yari aziko arapfa.
Uyu mubyeyi kandi yavuze ko ibyo kuba Vava azasezerwaho imbere y’abakirisitu mu Itorero ry’Abadivantiste kuko ngo bari baramuheje. [ Itorero ryaramuhannye].
Kugeza ubu ntabwo umuryango we wari wategura uko azashyigurwa kuko batari baterana ngo bagure ibikenewe.