Advertising

Live

AMAKURU MASHYA : Icyo Dorimbogo yazize cyamenyekanye

27/07/2024 20:32

Inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga Nkoranyambaga ni inkuru y’akababaro ivuga ko Dorimbogo yapfuye.Uyu mukobwa yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu gihe gito yamamayemo avuye iwabo mu Karere ka Nyamasheke ageze muri Kigali.

10:20′: Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye Dr Ayingeneye Viollette yabwiye Umunyamakuru ko Dorimbogo yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyaknga 2024, ndetse ko bamugejeje muri ibyo Bitaro arembye cyane.Yagize ati:”Yego yitabye Imana [Yapfuy]. Amakuru nahawe n’abaganga bamwakiriye kuri Urgence yacu, yahageze hafi Saa Kumi , ari umuryango we umuzanye”.

Yavuze ko kandi Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibogora bwari bwasabye umuryango wa Dorimbogo ko ku wa 23 Nyakanga agomba kunyura mu cyuma ariko ngo ntiwamujyana ku Bitaro bya Kibuye aho icyo gikorwa cyagombaga kubera.Umuryango we ngo waje kubona atameze neza niko gushaka uko bamujyana kwa muganga gusa ngo bamugeza ku Bitaro bya Kibogora asa n’ufite ibimenyetso by’uri muri Koma.

Dr ati:”Bagerageje kumuzanzamura ariko biranga.Mu minota nka Mirongo bafata umwanzuro ko ibyo bari gukora nta cyo biri gutanga , umuntu yarangije kuvamo umwuka”.Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye avuga ko kugeza ubu umurambo ukiri mu Bitaro, umuryango witegura kuwutwara mu rugo.

Yagize ati:’Ibyumweru bitatu byari bigiye kuzura ari mu Bitaro, ariko yaratakaga cyane tukumva ari umutwe umuzahaje” ! Aha yaganiraga na Inyarwanda.

9:21‘: Umwe mubo mu muryango we, yemeje amakuru y’urupfu rwa Dorimbogo , ahamya ko yapfuye mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.Yakomeje avuga ko yagiye mu Bitaro mu Karere ka Nyamasheke ariko ko abaganga batari barabona indwara yari arwaye gusa , amakuru akavuga ko yari yararozwe kuko ngo yari amaze igihe arwaye.

9:18′ : Amakuru mashya ahari ni uko Nsengiyumva Valantine wamamaye nka DORIMBOGO yaguye mu Bitaro bya Kibuye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024.

Umwe mu bahaye umunsi.com amakuru , ahamya ko Dorimbogo yari amaze igihe arwaye ndetse ko yari yararozwe.

Ubwo twashakaga kumenya neza niba aya makuru ari impamvu , ingeri nyinshi z’ibyamamare mu Rwanda , banyuze kuri Status zabo no ku mbuga Nkoranyambaga zabo , bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Dorimbogo ndetse , abandi bagaragaza ko batabyumva neza , bagira bati:”Nizereko ari ugutwika , ko amakuru ndimo kumva atariyo [Ukuri]”.

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda , ukorera igitangazamakuru mpuzamahanga, yahamirije UMUNSI.COM ko urupfu rwa Dorimbogo nawe yabanje kutarwemera cyakora ngo abonye umunyamakuru yizera yabivuze [Status], ahita amenya ko ari ukuri.Uyu munyamakuru hamije ko ubuzima ari buto bityo ko abantu bakwiriye kubaho nk’abazapfa ejo.

Yagize ati:”Ni impamo kabisa, nanjye narinabipinze ariko mbonye undi munyamakuru nizeye yabi positinze, bintera ubwoba.Gusa umenye ko umubiri ari nk’icyondo kuko n’ubu dushobora kuba turimo kuvugana ukumva mu gitondo ngo napfuye”.

Yakomeje agira ati:”Maze kwakira imfu nyinshi ziteye uku ni nayo mpamvu umuntu yagakwiriye kugenda gake agakizwa ukaba witeguye  ko isaha n’isaha wacaho [wapfa]”.Aya makuru kandi yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byagaragaje ko yapfuye. Kimwe cyagize kiti :”Vava wamamaye nka Dorimbogo yapfuye”.

Mu gahinda kenshi uyu nawe yagize ati:’Uruhukire mu mahoro Dorimbogo”.
Nyuma yo kubona inkuru zicicikana yagize ati:”Nizereko ari ugutwika plz”.
Uyu yagaragaje ko uyu mukobwa wamamaye ku mbuga Nkoranyambaga yapfuye koko.

2 Comments

  1. burYa koko umuntu akomeye nk’ikinombori koko. vava twamukundaga cyane none araducitse. imana imwakire mu bayo ararenga natwe duhinguka

Comments are closed.

Previous Story

Vava wamamaye nka Dorimbogo kumbuga Nkoranyambaga yapfuye

Next Story

Yari abizi ko agiye kwitahira! Dore amagambo Dorimbogo yasize avuze

Latest from Imyidagaduro

Go toTop