Advertising

Amahitamo ya Nico Williams hagati ya Arsenal na FC Barcelona

23/07/2024 18:27

Nyuma yo kwitwara neza muri European Championship 2024, Nico Williams yaheze hagati nk’ururimi kuri Arsenal na FC Barcelona zose zimwifuza.Williams w’imyaka 22 y’amavuko ni umwe muberekanye ko ashoboye umupira mu gihe yakomeza kwitabwaho.

Kugeza ubu mu makipe atandukanye yavuzweho kumureshya harimo Barcelona na Arsenal zose ziteguye kurekura angana na Miliyoni 58 z’Amayero. Nyuma y’aya makipe bivugwa ko amushaka cyane , umuyobozi wa Athletic Bilbao Ernesto Valverde nawe yahigiye Nico Williams yemeza ko ntaho azajya.

Athletic Bilbao isa niyareze Nico Williams, yitwaye neza biturutse kuri Nico Williams cyane kuko mu bitego iyi kipe yatsinze kuva yayigeramo, harimo 20 bye n’imipira 26 yavuyemo ibitego yatanze.Ubwo Ernesto Valverde yabazwaga kuri Nico Williams n’ahazaza he, yasobanuye ko ntaho azajya.

Ati:”Nico si mushidikanyaho. Kugeza ubu arishimye.Uyu mwaka dushobora kuba dufite ingorane nyinshi kandi twizeye ko Nico yiteguye guhangana na byo. Si we mu kinnyi wenyine wabaye mu bihuha kubera isoko ry’abakinnyi rifunguye kugeza muri Kanama”.

Yakomeje agira ati:”Ni umukinnyi mwiza kandi ni ngombwa ko amakipe akomeza kumushaka gusa tumeranye neza ndetse dutegereje igihe azavira mu biruhuko”. Benshi bakomeje kugaragaza ko yifuzwa cyane muri FC Barcelona by’umwihariko byagaragajwe cyane n’abakinnyi bayo barimo ; Lamine Yamal inshuti ye magara na Gavi.

Niko Williams yafashije ikipe ye ya Espanye kwegukana igikombe cya European Championship ubwo yatsindaga igitego cyatumye umupira urangira.

Previous Story

Ese Kamala Harris ushobora kuba Perezida wambere w’umugore uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni muntu ki?

Next Story

Rubavu: DG wa REB yasabye ababyeyi guherekeza abana babo mu bizamini bya Leta

Latest from Imyidagaduro

Go toTop