Advertising

Real Madrid igiye kubura abakinnyi babiri bakomeye

16/07/2024 09:25

Nyuma yo gusinyisha Rutahizamu Kylian Mbappé uzakina mu mwaka w’imikino utaha , Real Madrid igiye gutakaza abandi bakinnyi babiri b’ingenzi.

Muri abo bakinnyi iyi kipe igiye gutakaza harimo uwitwa Nacho Fernandez wari uyimazemo imyaka irenga 4 dore ko we yivugira ko hafi ubuzima bwe bwo gukina ariho yabumaze.Amakuru avuga ko kugeza ubu , Nancho yatangaje ko agiye kuva muri iyi kipe.

Yari umukinnyi mwiza winyuma muri Real Madrid kuko yabafashije gutwara bimwe mu bikombe bikomeye birimo ; UEFA Champions League 6, Super Cup 4 , FIFA Club World Cup 5, ibikombe 4 bya Laliga , ibikombe 2 bya Copa De Rey , ibikombe 5 bya Supercopa de Espana. Uyu mukinnyi w’imyaka 34 ngo yabanje kubitekerezaho ajya gufata umwanzuro wo kugenda.

 

Toni Krooz.

Toni Krooz yatsinze imikino myinshi muri iyi kipe ndetse abafasha kugera kuri byinshi bari kumwe. Krooz w’imyaka 34 we yafashe umwanzuro mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ashimangira ko agiye gusezera umupira w’amaguru.

Umukino wa nyuma yawukinnye ari kumwe na Espanye muri Euro 2024.Uyu mukinnyi wageze muri Real Madrid avuye muri Bayern Munich muri 2014/15 yatwaye ibikombe byinshi ari kumwe nayo.

Mbappe uherutse kwinjira muri Real Madrid
Previous Story

Ibyo utamenye ku byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite

Next Story

Umukinnyi wa Filime Shanney Doherty yatabarutse 

Latest from Imyidagaduro

Go toTop