Advertising

Umuhanzi Rema yatumiwe kuririmba mu bukwe ahembwa arenga billion 3

12/07/2024 18:36

Umuhanzi Rema yatumiwe kuririmba mu bukwe ahembwa arenga billion 3.

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Rema, ni umwe mubamaze igihe bagaragara nk’abahanzi bakunzwe cyane muri muzika ya Afurika. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo ze zitandukanye harimo na Calm Down yakunzwe cyane, yatumiwe mu bukwe bw’umuherwe w’umuhinde, Ambani.

 

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Gistreel, Rema yishyuwe akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika ubwo ni billion 3 zirengaho andi mu manyarwanda, kugirango aririmbire muri ibi birori by’umuryango wa Ambani.

 

Ubukwe bw’umuhungu wa Ambani bwabaye ibirori bikomeye cyane, byitabirwa n’abashyitsi b’ibyamamare bitandukanye n’abanyacyubahiro baturutse impande zose z’isi.

 

Ibi birori byabereye mu nyubako y’akataraboneka y’uyu muryango, izwi ku izina rya Antilia, iri mu mujyi wa Mumbai. Antilia ni imwe mu nzu zihenze cyane ku isi, ikaba ari nayo nzu ituwemo n’umuryango umwe uri mu ikize ku isi.

 

 

Previous Story

Sobanukirwa na badge 3 zitandukanye zihabwa abakoresha urubuga rwa X rwahoze ari twitter

Next Story

Umudozi yapfuye ashyingurwa mu isanduku ikoze nk’imashine idoda mu rwego rwo kumuha icyubahiro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop