Mu gace ka Ondo muri Nigeria, hari umugore w’imyaka 70 y’amavuko witwa Ajibola Olabisi, utangaje cyane kubera gutwita imyaka igera kuri 45.
Ajibola, wavukiye mu mudugudu wa Ode-Aye, yatangiye kumva atisanzuye mu mubiri we ubwo yari afite imyaka 25 asama iyi nda.
Ku myaka 25 yasamye inda bisanzwe, ndetse ikura nkuko izindi zikura ariko ategereza igihe cyo kubyara araheba.
Ajibola avuga ko yagerageje uburyo bwose bushoboka kugira ngo abashe kubyara, ariko ntibyigeze bishoboka. Abaganga bagiye bamusuzuma inshuro nyinshi bakagaragaza ko inda afite itari uburwayi, ahubwo itandukanye n’izindi. Avuga ko yagerageje no kwivuza hakoreshejwe imiti ya gakondo ndetse no gusenga, ariko byose bikanga.
Uyu mugore, usanzwe ari umubyeyi wa bana babiri, avuga ko yagerageje kwakira icyo kibazo nubwo byamusabaga imbaraga nyinshi, gusa mu buryo bwo guhangana n’imibabaro ndetse n’ikimwaro yaterwaga niyo nda, yagombaga kubyakira. Gusa nubwo ari uku bimeze, ntahwema gushimira Imana kuba akiri muzima kandi akomeza kugira ukwizera ko umunsi umwe azabyara iyi nda imaze imyaka 45.
Ibikorwa byo kumushakaho amakuru bikomeje gukorwa n’abashakashatsi mu by’ubuzima kugira ngo bamenye neza iby’iyi nda idasanzwe.
Abaturage benshi muri ako gace bamufata nk’igitangaza, abandi bakaba babona ko ari ikimenyetso cy’ubutumwa bukomeye agomba kuba atanga ku bandi bantu.