Advertising

Lamine Yamal yibutse ifoto ye ateruwe na Lionel Messi akiri uruhinja

10/07/2024 06:50

Lamine Yamal ukinira FC Barcelona n’ikipe y’Igihugu cye cya Espanye , yandikishije izina rye mu gitabo cya European Championship nyuma yo gukina umukino wa mbere afite imyaka mike, agatanga imipira yavuyemo ibitego ndetse agatsina n’igitego muri ½ kigakuramo Ubufarasansa bwa Kylian Mbappé.

Ni umusore wigeze guterurwa na Lionel Messi icyamamare muri ruhago y’Isi , none ubu ari gutanga icyizere nk’umukinnyi uzazamuka neza bikavugwa ko guterurwa na Lionel Messi byatumye agira amahirwe n’umugisha na cyane yari akiri umwana w’uruhinja.

Lamine Yamal warangije mu ishuri rya La Masia , muri iri rushanwa yaciye agahigo nk’umukinnyi muto ubwo bakinaga na Croatia bafungura irushanwa ashimangira ubuhanga bwe atuma benshi bamwibuka ateruwe na Lionel Messi muri 2007 mu Kwezi kwa Ukuboza ubwo Messi yari mu bikorwa byo gufasha yari yafatanyije n’ikinyamakuru Dario Sports na UNICEF.

Muri ibi bikorwa niho Lionel Messi yatoranyije Lamine Yamal mu bandi bana akamuterura maze umunyamakuru Joann Monfort agafata amafoto.

Uyu munyamakuru wabafotoye, yavuze ko byamugoye cyane. Ati:”Byari bigoye cyane gufata iriya foto, navuga ko nahatakarije ibyuya. Lionel Messi na nubu aracyagira isoni. Mbere y’aho rero akiri muto atangiye gukina yagiraga izirenze by’umwihariko muri icyo gihe yisanze ateruye uriya mwana”.

Nyuma yo gufatwa kwaya mafoto, ise wa Lamine Yamal yashyize ifoto y’umuhungu na Lionel Messi ku mbuga nkoranyambaga ze, batungurwa nuko yakunzwe cyane. Ati:”Byari bitangaje, nta muntu n’umwe watekerezaga ko uyu mwana azaba uwo ari we uyu munsi , ndetse nta n’ubwo twatekerezaga ko Messi azaba uwo ari we uyu munsi.

Uyu munsi turi kuvuga ibyo muri 2007 kandi icyo gihe Messi yari uwa FC Barcelona none kugeza ubu Lamine Yamal niho akina”.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Lamine Yamal yasangije abamukurikira iyi foto, arenzaho amagambo yo gushimira.

Uko yagiye akura yagiye yisanga mu birenge bya Lionel Messi bakifotozanya mu bihe bitandukanye.

Previous Story

Lamine Yamal w’imyaka 16 yandikiye amateka muri European Championship

Next Story

Dore ingaruka zo gukundana na sugar mummy

Latest from Imikino

Go toTop