Ni Umuhango watangiye ku isaha ya Saa 1:00 , abaturage bo muri Ngororero mu Murenge wa Kageyo bashimangira ko bakunda Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Ndayambaje Clement , Umuyobozi w’ungirije w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero ni we watangije ibi birori , aha ikaze Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame avuga ko bose bagomba kuzamutora hatavuyemo n’umwe. Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo baba batari kumwe na Kagame ariko Abadepite baba bamuhagarariye.
Atangiza uyu muhango Ndayambaje Clement yahaye ikaze Abakandida Depite bibwira abaturage benshi bahuriye ku Mukore wa Rwabugiri bitwaje amabendera y’Ishyaka , bambaye imipira , isapo n’ibindi birango bitandukanye byarangaga ibyishimo bafite.
Abakandida Depite ; Nyabyenda Damian
, Tuyisenge Joseph, Tuyisingize Anastasie na Ayinkamiye Marie Louis bibwiye abaturage.
Nyuma yo kwerekana Abakandida Depite n’abayobozi b’Umuryango ku rwego rw’Akarere hakurikiyeho umuvugo w’umwana muto witwa Uwituze Clever warase ibyiza Igihugu kimaze kugeraho binyuze muri Perezida Paul Kagame n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi.
Uyu mwana yagarutse kuri byinshi u Rwanda rugezeho haba mu Bukungu, Ubuzima , gukunda umurimo , Imibereho myiza y’abaturage n’ibyiza bizaza.
Nyuma y’imbyino na Morali y’abaturage bo muri uyu Murenge, Nizeyimana Pheromene yatanze ubuhamya avuga aho yikuye.Uyu mubyeyi yatangiye avuga ko muri 2008 yabaga muri PL ndetse akaza no gushyirwa ku bakandida Depite agahabwa Inka muri gahunda ya Girinka mu Nyarwanda ikamufasha kwiteza imbere.
Nyuma y’ubuhamya , hakurikiyeho Umuhanzi Nsengimana Justin mu ndirimbo ‘Tora Kagame na Yaratugabiye’ zafashije benshi kwizihira .
Abaturage baganiriye na Umunsi.com, bahamije ko muri Ngororero bageze kuri byinshi birimo , amashanyarazi, amazi , imihanda n’ibindi.Aba baturaga ntabwo batinya guhamya ko batindijwe n’itariki 15 Nyakanga 2024.
Ati:”Umukadida wacu Paul Kagame, turamukunda kandi tuzamutora, muri uyu Murenge yatugejeje kuri byinshi , yaduhaye amashanyarazi, aduha amazi meza, aduha umutekano n’ibindi, kutamutora rero ni ukunyarwa zidahera. Dutindiwe n’itariki gusa”.