Kanseri y’inkondo y’umura ikunze kwibasira cyane abagore, igaragazwa no gukura bidasanzwe k’uturemangingo ku nkondo y’umura. Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura ni iya kabiri mu zibasira abagore n’abakobwa aho mu bihumbi 100, abagera 28 baba bayirwaye. Niyo mpamvu nyuma yo gukingira abatarakingiriwe igihe bari munsi y’imyaka 15, hakurikiyeho na gahunda yo gukingira abafite imyaka 12 bagahabwa doze eshatu zibarinda HPV yo mu bwoko bwa 6,11,16 na 18 ku buryo buhoraho. Iyi kanseri akenshi iyo igifata umuntu ntikunze kugaragaza ibimenyetso, gusa iyo ifatiranywe hakiri kare ishobora kuvurwa ikaba yakira.
Ibi byatumye tukwegeranyiriza ibimenyetso 6 bizakwereka ko ushobora kuba urwaye kanseri y’inkondo y’umura;
1. Ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina
Ubusanzwe hari amatembabuzi asohoka mu gitsina, ubu ni uburyo umubiri ukoresha mu gusukura igitsina. Gusa muri ubu buryo ibisohoka mu gitsina nta bara cg impumuro bigira. Niba ubona bitangiye guhindura ibara, bikagira impumuro mbi ndetse bikiyongera kurusha ubusanzwe, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura
2. Kuva amaraso mu gitsina
Umugore cg umukobwa buri kwezi mu gihe cy’imihango amenyereye kubona amaraso. Gusa niba ubona amaraso mu gitsina atari igihe cy’imihango, ugomba kwihutira kugana kwa muganga ukamenya neza impamvu, kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’iyi kanseri.Niba uva amaraso mu gihe urangije gukora imibonano mpuzabitsina cg se ukayabona warageze igihe cyo gucura, ugomba kwihutira kugana kwa muganga mu buryo bwihuse.
3. Kubabara mu gihe uri kunyara
Mu gihe unyara, ubusanzwe, ntugomba kubabara. Niba utangiye kumva uribwa mu gihe ugiye kunyara, cg se ukumva wokera ugomba kwihutira kugana kwa muganga.Nubwo ibi bimenyetso bishobora no kugaragara mu gihe urwaye infection y’umuyoboro w’inkari, gusa ntugomba kubyihererana ni ngombwa kugana kwa muganga ukabimenya neza.
4. Kumva ubabara amaguru
Nubwo igihe cyose ubabara amaguru bitaba byerekana kanseri y’inkondo y’umura. Ubu bubabare ni kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane kuri iyi kanseri. Nubona amaguru yawe yabyimbye cg aretsemo amazi, ugomba kwihutira kugana kwa muganga, kuko bishobora kuba byerekana iyi kanseri.
5. Kubabara mu gihe cy’imibonano
Mu gihe ukora imibonano ukumva ubabara cyane, bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’inkondo y’umura. Niba ubu bubabare butangiye kuza vuba kandi bukagenda burushaho kwiyongera, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.
6. Guhora wumva ubabara mu kiziba cy’inda
Nubwo ubu buribwe buba kenshi uri mu mihango, mu gihe wumva bukabije cyane ni ngombwa kugana kwa muganga. Uburibwe bwo mu nda hasi (cg ikiziba cy’inda) akenshi ni ubusanzwe mu bari n’abategarugori, cyane cyane mu gihe cy’imihango. Gusa niba wumva ufite ububabare burenze ubwo wagiraga, kandi bukazajya buba kenshi bukamara igihe kinini, ni ngombwa kugana kwa muganga ukisuzumisha ko itaba ari kanseri y’inkondo y’umura yatangiye ku kwibasira.
Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga ugasuzumwa hakiri kare. Tubibutse ko, kanseri y’inkondo y’umura iri mu zihitana cyane igitsina gore. Gusa, mu gihe ivuwe hakiri kare itarafata ibice byinshi ishobora kuvurwa igakira.
Isoko: mayoclinic.org