Advertising

Ikipe ya Police Fc ibaye agafu kimvugwa rimwe naho Mugisha Girbet amena amazi kuri stade Amahoro

01/07/2024 19:46

Stade Amahoro yari imaze igihe ivugururwa yatashywe uyu munsi tariki ya mbere Nyakanga [01 Nyakanga 2024]  aho yatashywe ikanafungurwa na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Prezida wa CAF Dr Patrice Motsepe.

Kuri uyu munsi kandi ikipe ya APR Fc na Police Fc nizo zakinnye umukino wo gufungura iyi Stade ku mugaragaro imbere y’abafana bayo, aho ikipe ya APR FC yatsinze Police igitego kimwe ku busa [1:0].

Mugisha Girbet niwe mukinnyi wabaye uwa mbere watsindiye igitego muri stade Amahoro, igitego  kuko yatsindiye ikipe ya Apr Fc ari nacyo cyayihesheje intsinzi yayihaye igikombe , kiba icya mbere umutoza wayo mushya yegukanye nyuma gusishyira umukono ku masezerano gutoza iyi kipe.

Uyu mutoza kandi arajya mu mateka nk’umutoza watwaye igikombe vuba cyane , hadaciye iminsi asiginyiye gutoza.

Ikipe ya Police Fc yo niyo yabaye iya mbere yatsindiwe muri stade Amahoro kuva yavugururwa. Bivuze ko umuzamu wa Police Fc ari we winjijwe igitego cya mbere muri iyi stade.

Ni umukino wari utegerejwe n’abanyarwanda benshi , kuko wari umukino wagombaga kwinjiza abantu muri iyi Stade Amahoro yavuguruwe.

 

Previous Story

Ibyiza byo gusiramuza umwana w’umuhungu

Next Story

Ibintu 8 bikwiye kwirindwa kwirinda byangiza ubwonko

Latest from Imikino

Go toTop