Advertising

APR FC yasinyishije umutoza mushya

21/06/2024 20:47

Darco Nović ukomoka muri Serbia ni we wemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere.

APR FC yahamije iby’aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo , aho yamuhaye ikaze mu myaka 3 agiye kumara ayitoza.

Darco yegeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 3, Darco Nović yahise atangira akazi aho yakurikiye imyitozo ya APR FC yabereye i shyorongi.

Darco Nović, ni we wari umutoza wa US Monastir mu mwaka w’imikino wa 2022 na 2023 ubwo iyi kipe yasezereraga APR FC muri CAF Champions League.

Uyu mutoza yanyuze mu makipe atandukanye arimo ES Sétif yo muri Algerian na US MONASTIR yo muri Tunisia n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Previous Story

Rumaga yahurije Ismael Mwanafunzi , Clapton Kibonge na Papa Sava mu gisigo yise ‘GATANYA’ -VIDEO

Next Story

“Uko Umunyarwanda atera imbere niko n’Igihugu gitera imbere” ! Perezida Paul Kagame

Latest from Imikino

Go toTop