Shakib na Zari Hassan bahaye ubutumwa abanzi b’urukundo rwabo

07/06/2024 09:06

Umuryango wa Shakib Cham Lutaaya na Zari Hassan bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, batangaje ko batazigera batandukana nk’uko ngo byifuzwa n’abo bise abanzi babo [ Haters ].

Ibi babitangaje mu mashusho bashyize hanze akubiye mu gisa n’ikigabiro kuko bombi bari kumwe bicaranye.Zari Hassan n’umugabo we bavuze ko bajya gukundana no gushakana hari abavuze ko bizarangirira mu marira [ End In Tears ].

Babatega iminsi ngo bashingiraga cyane ku itandukaniro ry’imyaka iri hagati yabo nyamara bo bavuga ko urukundo rwabo ntaho ruzajya kuko bakundana cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Zari Hassan w’imyaka 43 na Shakib w’imyaka 32 bakoze ubukwe muri 2023 bubera muri Afurika y’Epfo.Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare, inshuti n’imiryango

Previous Story

Menya igihe udakwiriye koza amenyo yawe

Next Story

NKORE IKI: Ndi umugabo wubatse ariko nakunze undi mwana w’umukobwa ku buryo ntabaho nta mufite

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop