Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko wacururuziga mu Murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze,yafatanywe inzoga zo mu bwoko bwa ‘Liquer’ butandukanye yacuruzaga mu buryo bwa magendu.Zifite agaciro k’asaga Miliyoni imwe y’Amanyarwanda.
Yafatiwe aho yari yaragize ububiko bwazo mu Mudugudu wa Biremo,Akagari ka Migeshi, mu ijoro ryi kuwa 2 tariki ya 21 Gicurasi, ahagana saa sita z’ijoro.Umuvugizi mu ntara y’amajyaruguru , Superintedent of police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yemeje aya makuru yo kuba yafashwe, avuga ko byamenyekanye bigizwemo uruhare n’abaturage.
Yagize ati:”Umuturage yatanze amakuru avuga ko uriya mucuruzi usanzwe ufite akabari muri uriya Murenge wa Muhoza, hari inzoga za ‘Liqueur’ acuruza mu buryo bwa magendu kandi ko afite ububiko bwazo hafi y’aho acururiza akabari, afite nabakiriya bajya baza kuzihafata.”
Akomeza agira ti: “Hagendewe kuri ayo makuru, hahise hategurwa ibikorwa byo kumusaka, aza gufatanwa amacupa hafi 50 yo u bwoko bwa ‘ liqueur’ butandukanye.”
Akimara gufatwa yaje kwiyemerera icyaha avuga ko azirangura ahantu hatandukanye kandi k asanzwe azicuruza mu buryo bwa magendu,aho zimwe yazicuruzaga mu kabari ke, izindi akaziranguza,ariko yirinze kugaragaza aho yazikuraga nyirizina.
SP mwiseneza yashimiye abatanze amakuru kubufanye bwabo n’amakuru batanze bagatuma zifatwa,aboneraho gukangurira bakora ubucuruzi, abibutsa gukora ubucuruzi bwabo neza birindi ibintu byose bijyanye na magandu kuko aribyo bibashyira mu bibazo kandi abibutsa ko kwishyura umusoro aba ari umusanzu ukomeye cyane mu kwiyubakira igihugu.
Yaburiye abishora muri magendu n’ibindi byaha bitandukanye ko amenshi mu mayeri agenda atahurwa kandi ko bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage .Itegeko ry’umuryango w’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Ingingo ya 87 y’itegeko No.026/2019 ryo kuwa 18/09/2019 rigenda uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba bakoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Isoko: RNP