Advertising

Kenya: Abandi basirikare 8 bakomeye bahitanywe n’indege ya KDF

04/19/24 11:1 AM

Ku munsi wo ku wa Kane tariki 18 Mata 2024 nibwo humvikanye inkuru ibabaje y’indege yagiyemo abasirikare ba Kenya barimo n’umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya.

Nyuma y’uko iyo ndege ikora impanuka, Perezida wa Kenya William Ruto , yahise atumiza inama idasanzwe y’umutekano yahise ibera kuri ‘state House’ mu Mujyi wa Nairobi.Iyi ndege yaguye yari iya Gisirikare yaguye ahitwa Marakwet.

Ni indege yarimo abantu 12 nk’uko byatangajwe harimo abasirikare bafite ipeti rya ‘General’. Muri abo harimo;

  1. Gen. Ogola
  2. Brgd Said
  3. Keitany
  4. Sora
  5. Omondi
  6. Likali
  7. Nyawira
  8. Col. Sawe

Iyi ndege ya Gisirikare yamaze kugera hasi ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro.Kuri ubu Perezida William Ruto , yashyizeho icyunamo muri iki gihugu kubw’abasirikare baburiyemo ubuzima.

Previous Story

Kwanda yabaye umuganga ! Uko umwana wa Clarisse Karasira yavuye Se avuye mu kazi

Next Story

Don Jazzy yakomeye amashyi Ayra Starr wahuye na Rihanna

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop