El Classico Beach Chez West ni Bar & Restaurent , ikorera mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba hafi y’Uruganda rwa Bralirwa ku nkengero neza z’Ikiyaga cya Kivu.Ibirindiro bya El Classico Beach bimaze imyaka itari mike kuko yatangiye gukora mbere gato y’umwaka wa 2010 aho yari ifite El Classico Beach I na El Classico Beach II zose ari Chez Fire West .Muri iyi nkuru turagaruka kubyo El Classico Beach yafashije Musabyimana Jean Pierre kugeraho amaze imyaka myinshi ahakora.
Abantu bazi cyangwa bagenda kuri El Classico Beach Chez West mu Karere ka Rubavu, bazi neza uyu mugabo witwa Musabyimana Jean Pierre nk’umukozi urangwa n’ubwitonzi no kwita ku bagana EL CLASSICO BEACH Chez Fire West.Ni umwe mu bakozi bagiye baba intanga rugero , abakiriya bakamukunda bigatuma bataha ejo bakagaruka kugeza ma gingo aya benshi baracyari abakiriya bahoraho ba El Classico Beach kubera uko abakira afatanyije n’abagenzi be.El Classico Beach yashinzwe na Nshimiyimana Onesphore yabaye ikiraro cyiza cyo kwiyubaka no kwiteza imbere mu buzima bwa Jean Pierre umaze kwiyubakira inzu, agatunga urugo rwe rugizwe n’umugore n’umwana nawe ubwe.
Mu kiganiro twagiranye nawe yahamirije Umunsi.com ko yageze kuri El Classco Beach Chez West akirangiza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye , hamufasha kwiga Kaminuza arangiza Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza muri IPRC West i Karongi , hamufasha gutunga umuryango we no kwiyubakira inzu.Mu magambo ye yagize ati:”Kuri El Classico Beach niho nakoze nkirangiza amashuri yisumuye [Senior 6].Rero hatumye niyubakira inzu, niho hamfasha gutunga umuryango wanjye kuko mfite umugore n’umwana kandi maze imyaka igera 8 mpakora”.
Musabyimana Jean Pierre yatangiye gukora kuri El Classico Beach mu mwaka wa 2016, aho yari abayeho mu buzima bwo gusaba ababyeyi we buri kimwe kuko nibwo yari akirangiza amashuri nta kazi afite.Muri uku kugana El Classico Beach , Nshimiyimana Onesphore [Fire West] akamuha akazi yahise atangira kugira ubushobozi bwo kwitunga nta cyo asaba , ashaka umugore ndetse aniyubakira inzu ye bwite.Mu kiganiro twagiranye n’uyu mugabo , yavuze ko uramutse unaniranywe na Fire West nta handi wakora ngo uhashobore kuko ngo uretse kuba Fire West ari umukoresha ari n’inshuti y’abantu bose bahakora.
Ati:”Kuva nahakora , nahamya ko uramutse unaniranywe na Boss ntahandi wakora ngo uhashobore kuko ‘Boss’ usibye kuba ari umukoresha ni inshuti yacu twe [Abahakora] n’abahagenda.Ni we utugira inama bitari ibyo mukazi gusa ahubwo no mu buzima bundi”.
Jean Pierre yakomeje ashimira Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West kuko afasha urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu.Ati:”Ikintu nashimira Fire West ni uko afasha urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu n’urw’ahandi kuko arufasha kwiteza imbere .Urabona nk’ubu akoresha abakozi barenga 40, nukuri yafashije urubyiruko rwinshi kwikura mu bushomeri pe”.
Musabyimana Jean Pierre avuga ko intego ye mu buzima ari ugukomeza agakora cyane , kuburyo azahava ajya kwikorera iye Business.Ati:”Intego yanjye ni ugukomeza gukora cyane [Yabitsindagiye] kugira ngo nzahave ndi kujya gukora iyanjye Business”.Muri Kaminuza, Musabyimana Jean Pierre yize ‘Hospitality and Management’ . Kuri ubu ni umwe mu bayobozi muri El Classico ku mwanya wa ‘Supervisor’.
Kuri El Classico Beach Chez West , ikorera mu Karere ka Rubavu, igira Serivise zitandukanye zirimo ; Kugabura ibyo kurya birimo ; IFI nziza ikundwa n’abatari bake kuko ariho haonyine bazi gutegura amafi mu buryo bugezweho kandi bakayitangira amafaranga make.Kuri El Classico Beach, bagira Poromosiyo ya ‘Tamira Ifi Munyarwanda’ aho ugura imwe bakaguha iya kabiri itishyurwa.
Bagira ibyo kunywa byiza, ubwato bugutembereza ikiyaga cya Kivu , aho kwifotoreza heza, aho gucumbika heza [Amacumbi], n’ibindi utasanga ahandi byose biherekezwa no kwakirwa nk’umwami n’abahakora.
Uramutse ushaka ibindi bisobanura wahamagara cyangwa ugaca kuri Watsapp numero; 0783256132 cq 0789400200