Umwe mu bagabo b’abacuruzi bakomeye mu gihugu cya Ghana witwa Benjamin Kwame Tornyegan, yavuze uburyo yishyuriye umukobwa bakundanaga amashuri yose, umukobwa yamara gusoza kaminuza akamubwira amagambo akomeye yamushenguye Umutima.
Kimwe mu bintu bishobora kubabaza umuntu no gutenguhwa n’umuntu ukunda aho ushobora gufasha umuntu umukunze ariko uwo wafashije akakwirengagiza nkaho ntacyo wamukoreye.
Nibwo byabaye kuri uyu mugabo wo mu gihugu cya Ghana, aho yatengushywe n’umukobwa bakundanaga akamwanga ku munsi yari arangije gusoza amashuri ye ya kaminuza ndetse uyu mugabo yavuze ko uyu mukobwa yamwanze ku munsi wa Graduation.
Ubwo uyu mugabo yari kuri Radio yitwa 3FM yo mu gihugu cya Ghana nibwo uyu mugabo yavuze agahinda yatewe n’umukobwa bakundanaga, aho yakoraga cyane ngo arebe ko yamwishyurira amafaranga y’ishuri ariko uyu mukobwa akamwanga ku munota wanyuma asoje amashuri ye ya kaminuza.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo uyu mukobwa yamwangaga, yamubwiye ko batakiri ku rwego rumwe bityo adakwiye gukomeza gukundana. Ibyo yabimubwiye kuko uyu mugabo yari umucyene adafite amafaranga menshi ahagije.
Icyakora kuri ubu uyu mugabo atunze amafaranga menshi cyane dore ko ari mu bagabo babacuruzi bakomeye mu gihugu cya Ghana. Akaba yatuye uyu mukobwa wamwanze kuko nta mafaranga ahagije afite, indirimbo yitwa “Reason With Me” ya Rude Boy. Akaba yabivuze ubwo yagiranaga ibiganiro nabanyamakiru kuri Radio ubwo bari bamutumiye.