Ubushakashatsi bwose bwakozwe bwerekana ko gusonza ari ikimenyetso simusiga cy’uko umubiri wawe ukeneye amafunguro menshi.Ariko niba umubiri wawe uhora utaka ibiryo yewe na nyuma yo kurya uvuye ku meza bishobora kuba ari ikimenyetso cy’izindi ndwara nk’uko byemejwe na Miliam Muligi.
Mu mafunguro abantu bafata umunsi ku munsi habaha harimo kwigengesera no gushaka cyane cyane ibiratunga umubiri mu gihe kirekire kuko bamwe barya rimwe ku munsi , kabiri cyangwa gatatu kuzamura ariko bagashyiramo umwanya.Mu gihe wowe umaze kurya rero wumva ushonje cyangwa ukumva wahora urikurya.Ese biterwa ni iki ?
1.URYA AMAFUNGURO ATARIMO VITAMINI : Birashoboka ko amafunguro ufata buri munsi nta Protein ziba zirimo zihagije cyangwa akaba ari nta naduke turimo.Niba urya amafunguro atarimo Fibre nyinshi ushobora kwisanga uhorana inzara.Ikigo cyitwa ‘US Centre for Diseases Control’, gitangaza ko aya mafunguro ateye gutya, ashobora gutuma igogora rikorwa gake gake.Bavuga ko kandi kurya amafunguro arimo Carbohydrates cyane nabyo bituma igifu cyawe gikenera kurya buri mwanya.
2.URYA WIHUSE CYANE: Byashoboka ko ufite akazi gakomeye kadatuma uhora hamwe n’isegonda na rimwe kuburyo no mu gihe cyo kurya uraswayo [Urya vuba vuba].Iki ni ikibazo gikomeye kuri wowe kuko nibyo bituma uhorana inzara.Iyo uriye witonze , gake gake, ugakanja gake gake utuje, ubwonko bwawe n’umubiri wawe , bibona umwanya wo kugaragaza ko wijuse koko.
3.IMITI UFATA: Hari imiti imwe n’imwe ushobora gufata igatuma utangira gusonza cyane no kumva wahora uri kurya.Niba waratangiye kwiyongera ibiro kuva watangira gufata iyo miti, menya ko ari ikibazo gikomeye kuri wowe.
4.URYA UDATUJE: Niba urya ufite ibindi bintu bikuri iruhande ukaba utabasha kuba ubiretse ntabwo uzahaga byo guhaga kuko uzahora ukenera kurya buri mwanya.Muri iki gihe ntabwo ubwonko bwawe butekereza ko wariye rwose.
5.NTABWO UNYWA AMAZI MENSHI: Inyota yongera inzara.Uheruka kunywa amazi ryari ? Hari ibindi wafashe bigira amazi kuburyo byagufasha ? Kunywa amazi hagati mu munsi bzatuma ugabanya inzara mu gifu cyawe.
6.UHORA IRUHANDE RW’AMAFUNGURO: Aho ukorera cyangwa uba , hahora ibyo kurya.Niba ari uko bimeze menya ko ukeneye cyane kwitoza kujya uhahunga kuko niyo mpamvu uhorana inzara kuko izakoresha ubwonko bwawe bukubwire ko ukeneye kurya.
7.UHORA MU MYITOZO: Niba uhora mu myitozo cyane , uzagira inzara idasanzwe bigusabe guhora urya.Umuntu uri gukora imyitozo cyane, atwita za Carolies nyinshi kurenza uyikora gake gake, ibi nibyo bituma ahora ashonje.
8.NTABWO URYAMA BIHAGIJE: Niba utaryama ngo wumve wihagije, umubiri wawe uzabiguhanira.Ubushakashatsi bwemeje ko kuryama gake bigira ingaruka ku mibereho.Ubwakozwe muri 2016 , bwagaragaje ko kutaryama neza bitera inzara.
9.UFITE UMUJAGARARO: Niba uhorana umujagararo menya ko uzahorana inzara