Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wavuze ko umugore yari agiye gushakana nawe yamwibye ku munsi w’ubukwe akamwiba byose agapakira agatorokana na Marraine we.
Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Murungi Sabin ku Isimbi Tv nibwo uyu mugabo witwa Kimenyi yavuze agahinda yahuye nako agatewe nuwo yari agiye kugira umugore ariko akamuhemukira ku munsi w’ubukwe.Nk’uko uyu mugabo yabivuze mu kuganiro yavuze ko uwo mukobwa bahuriye mu kabari ku gisozi baza gushimana ariko umukobwa agatangira kwihutisha ibintu nkaho bamaze igihe kinini bari mu rukundo Kandi Aribwo bari bakimenyana mu minsi micye.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu mukobwa yamusabye ko yamuterera ivi mu buryo butunguranye. Ubusanzwe Umusore niwe uhitamo igihe cyo gutera ibi ariko ngo kuri uyu mugabo byari bitandukanye kuko uyu mukobwa ubwe niwe wamwisabiye ko yamuterera ivi.Icyakora uyu musore ahamya ko nubwo byabaye atumvaga neza iburukuba kuko yumvaga Wenda bishobora kuba Ari urukundo uyu mukobwa yamukundaga rwatumaga amwihutisha gukora ibintu byose.
Yakomeje avuga ko ubwo ibyo byo gutera ivi byaravagaho uyu mukobwa we na Marraine we batangiye gupanga ubukwe ndetse bamubwira ko agomba kuzakorera ubukwe Marriott hotel, gusa uyu musore we ahamya ko Marriott hotel yari ihenze irenze ubushobozi bwe.Ubwo umunsi w’ubukwe wageraga uyu musore yaje yabucyereye yambaye neza yumva ko agiye gukora ubukwe ariko avuga ko umugeni we ndetse na Marraine we bamutaye aho wenyine na parraine we. Sibyo gusa kuko uyu musore yavuze ko yacucuwe n’uyu mukobwa abifatanijemo na Marraine we.
Icyakora umwe mu bantu byakurikiye iki kiganiro yagiye ahandikwa ibitecyerezo maze avuga ko ibyuyu musore nuwo mukobwa birimo amacenga kuko ngo uyu mukobwa uyu musore yavugaga nawe yumvikanye mu kuganiro avuga nkibyo uyu musore yavugaga avuga ko yahemukiwe. Bikomeje kubera amayobera abantu benshi.
Source: Isimbi Tv