Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yatunguranye mu rukiko ubwo yavugaga icyatumye yiyemeza guta umugore we bari bamaranye imyaka 7, akajya kubana n’umukobwa wabakoreraga mu rugo.
Byose byagiye kumenyekana ubwo uyu mugabo yajyanwaga mu rukiko n’umugore we ashaka ko amugarukira kuko uyu mugore we yavugaga ko urukundo akunda umugabo we rutarangira gutyo bityo ko ashaka umugabo we.
Mu rukiko uyu mugabo yabajijwe impamvu nyayo yatumye yanga umugore we kugera ubwo afata umwanzuro wo gushakana n’umukobwa wabakoreraga mu rugo kuko yari yahanye gatanya n’umugore we.Uyu mugabo yavuze ko umugore we ari umunebwe cyane kuko ngo yangaga kugira uturimo two mu rugo akora ahubwo agatuma umukozi wabo abikora byose.
Uyu mugabo avuga ko Kandi ubwo yari mu kiruhuko umugore we yananiwe kumutecyera ibiryo akunda.Iyo niyo mpamvu yatumye uyu mugabo ahitamo gukunda umukozi wo mu rugo wabakoreraga kuko byose niwe wabikoraga bityo umugabo yavuze ko yabonye ko umugore we akwiye kuba uwo mukobwa wo mu rugo.
Source: muranganewspaper.co.ke